10-06-2023

Mushiki wa Ben Rutabana yeruye avuga ko Kayumba Nyamwasa ari we washimuse musaza we

Inshoreke ya Jean Paul Turayishimye, akaba na mushiki wa Ben Rutabana, umugore uzwiho kwigarurira abagabo b’abandi Tabita Gwiza, aherutse kumvikana kuri radio Iteme, avuga ko ikihebe, rusahuzi Kayumba Nyamwasa ariwe washimuse Ben rutabana, yiyama RNC kudakomeza gushinyagurira umuryango we.

Tabita Gwiza usanzwe ari inshoreke ya Jean Paul Turayishimye banafatanyije gushinga undi mutwe witerabwoba bise ARC Urunana, yumvikanye mu majwi yacicikanye kuri murandasi yuzuye ubukana n’uburakari bukabije yiyama cyane umuvugizi wa RNC harimo Ali Abdul Karim ndetse na Shebuja Kayumba Nyamwasa kubera ubushinyaguzi bari gukorera umuryango wa Ben.

Tubibutse ko Ali Andul Karim ariwe mupagasi ushinzwe gucunga umutungo wa Shebuja ikihebe rusahuzi Kayumba Nyamwasa harimo inzu ihereye mu bwongereza ndetse akaba ari nawe uyishakira abayikodesha.

Muri icyo kiganiro kandi, uyu mugore yumvikana ashishikariza abakiri muri RNC, kwitandukanya n’ikihebe Kayumba Nyamwasa bakaza muri ARC-urunana yibumbiyemo, abashwanye na Kayumba Nyamwasa ku mpamvu z’ubusambo bwe, ubugambanyi no gushimuta Ben Rutabana.

Kuva Ben Rutabana yabura, abo mu muryango we batangiye gushinja abantu bo muri RNC ko aribo bamugambaniye, hashyizwe mu majwi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi buyu mutwe witerabwoba, impuguke z’akanama ka Loni ziherutse gushyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ibangamiye umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.

Umugore wa Ben Rutabana ariwe Diane Rutanaba, bashiki be harimo Thabita Gwiza, na Emerence Kayijuka batuye muri Canada nibo bumvikanye cyane bikoma Kayumba Nyamwasa na RNC ko aribo bashimuje musaza wabo. Nyuma yo kuvuga abihishe inyuma y’ishimutwa rya musaza wabo bahise bashakirwa abafasha mu byamategeko, babafasha kwigeranya ibimenyetso, muri ibyo bimenyetso bahereye kubyo bari barahawe na Ben Rutabana ubwe, mbere yuko ashimutwa.

Mu Kiganiro Tabita Gwiza yagiriye kuri radio iteme yashinzwe n’inshoreke ye Jean Paul Turayishimye, uyu mugore yasabye abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC gushyira musaza wabo hasi kuko ngo ntacyo bamufashije kandi yagiye i Bugande mu kazi kabo, aho Tabita yeruye akavugako Ben Rutabana yari yagiye ku rugamba, mugihe umutwe wa RNC, ariwo P5 warusumbirijwe n’ingabo za FARDC muri kivu y’amajyepfo.

Ubu umuryango wa Rutabana usigaye werura ukemeza ko yari yaragiye ku rugamba muri Kongo mu gihe abandi bose bo muri RNC bakomeje kwihakana umutwe wa P5. Rutabana ntabwo yari yishimiye uburyo inyeshyamba za P5 ziyobowemo muri Kongo ndetse hakaba harajemo kutumvikana na Kayumba Nyamwasa wari wamwoherejeho intumwa Faustin Ntilikina wo muri FDLR/RUD-Urunana.

Ibi Umuryango wa Ben Rutabana ukaba aribyo ushingiraho uvuga ko irigiswa cg ishimutwa rya Ben Rutabana, ryagizweho uruhare rukomeye na Kayumba Nyamwasa nabapagasi be, dore ko ntawuzi niba yarapfuye cyangwa akiriho.

Leave a Reply

%d bloggers like this: