Uburyo Kambanda Charles na Gatebuke Claude bahakana bagapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu mwaka w’ 2020, ubwo Isi muri rusange yizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Jenoside ku nshuro ya 75, u Rwanda narwo rwujuje imyaka 26 rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho jenoside yahitanye abarenga miliyoni imwe. Kugeza ubu abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi ntibigeze bahwema mu bikorwa byabo byo kuyihakana.
Kwibuka nubwo bikorwa buri mwaka, igikomeje gutera inkeke nuko abapfobya n’abahakana Jenoside bakomeje gukoresha uburyo bwose batoba ayo mateka. Ikibazo kinini ni uko mwene abo bapfobya bakanatoba amateka mu burozi batanga, nabo ubwabo ari ba bantu bafite amateka yuzuye icyasha abenshi kandi baba bafitanye isano n’ishyirwa mu bikorwa ryiyo Jenoside.

Bamwe mu bakunze kuza ku rutonde rw’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 harimo uwitwa Charles Kambanda na Claude Gatebuke. Bose bakaba ibikoresho by’interamwe mu mugambi wazo wo kuganisha u Rwanda mu bihe bya Jenoside.
Iyo witegereje inyandiko, ibiganiro batangaza ku mbuga nkoranyambaga, nibwo ubona ko umugambi baba bafite ari uwo gutagatifuza Interahamwe no gusiga icyasha FPR Inkotanyi yahagaritse jenoside.Muri ibyo binyoma bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, nyamara amateka azwi n’abanyarwanda ndetse n’isi yose, ni uko mu Rwanda habaye jenoside imwe gusa ariyo yakorewe Abatutsi.

Ntibikwiye ko tureka kwibaza impamvu inyandiko za Charles Kambanda zitangazwa, zikanandikwa zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zitavuguruzwa n’abanyamategeko. Ku mpamvu yibyo bigaragaza ko kwitwa umunyamashuli nta mumaro bifite kuko ibyaha akora ari ibyaha ndengakamere kandi bihanirwa n’amategeko mpuzamahanga.
Kambanda, yitwikira uburezi no kubukoramo kugirango akomeze gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, abogamira ku nterahamwe n’abateguye Jenoside maze agatesha agaciro abayirokotse ndetse n’abayihagaritse.
Kimwe na Claude Gatebuke wiyita ko aharanira uburenganzira bwa muntu, yirirwa azenguruka kaminuza n’amashuri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatanije na Mushiki we, bitwa ko batanga ubuhamya nk’abarokotse Jenoside.
Nyamara mubyukuri iyo bavuga ubuhamya bwabo, uba wumva butumvikana kuko usanga binyuraguramo kuberako buba bwuzuyemo ibinyoma no guhuzagurika. Gatebuke kandi yanashinze ishyirahamwe ryitwa AGLAN ( African Great Lakes Action Network) yise ko rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu.
Muri uyu muryango yashinze wa AGLAN, niho usanga ahuriye cyane n’ishyirahamwe Jambo ASBL nayo rigizwe n’abana, n’abuzukuru ba benshi mubagize uruhare bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi benshi bihurije mu mashyiramwe yabakoze jenoside mu mugambi wabo wo kuyipfobya no kwitagatifuza.
Ikibazo cya mbere, umuntu akwiye kwibaza, Ese kuki aba Nazi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, bakurura abanyamategeko bo mu bihugu by’ibihanganjye ariko ibyerekeye abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro cyane ko ariyo jenoside iheruka kuba bidakurura abanyamategeko kandi ari Jenoside yakozwe izuba riva inagaragara ku mafoto n’amavidewo mu makuru y’isi yose ubwo Jenoside yabaga?
Icya kabiri, Ese agaciro k’abishwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda gakwiye cyangwa kangana n’akiyabereye muri Auschwitz kubera nabo bamburwa ubumuntu n’agaciro kubera uburozi busakazwa n’abayihakana? Usimbuje ijambo “abayahudi” na “Tutsi”, “Isiraheli” na “Rwanda”, “Nazi y’Ubudage” na “PARMEHUTU” cyangwa “Hutu Power”, uhita ubona neza igisobanuro kimwe kubyo abajenosideri n’ababashyigikiye bakoresha bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ari Gatebuke, ari Kambanda bose bemeza ko Iyicwa ry’Abatutsi atari Jenoside ahubwo ko ari imirwano y’abasirikare, ko Abahutu bicaga Abatutsi kubera ko batashakaga ko Abatutsi batera ingabo mu bitugu benewabo barwanyaga Leta, ko Abatutsi ari bo bateguye Jenoside!!
Ikizakubwira mwene aba bantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nuko baba biyita “Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwa muntu”, abenshi muri abo bahungiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ninaho bakorera ibikorwa byabo. Abanyarwnda bakwiye kubagendera kure kuko baba barasaritswe n’ingeso z’ubuhezanguni n’ubugome bakomora ku babyeyi babo.
Gatebuke na Kambanda bujuje ibi byose, cyane ko bagaragara bashyigikira imitwe y’iterabwoba ya RNC,FDLR, FNL na RUD-URUNANA igizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, aho berura gukorana nayo mu nyandiko ndetse no mu biganiro bashyira ku mbuga nkoranyambaga.