10-06-2023

Ingabire Victoire n’umuvugizi we Mahoro jean, bahawe urwamenyo nyuma yo gutangaza ibinyoma kubijyanye n’icyorezo cya COVID-19

Umuvugizi wa Ingabire Victoire, Mahoro Jean akaba umusore w’imyaka 27 wananiwe kurangiza amashuri ya kaminuza, dore ko yarivuyemo ageze mu mwaka wa 2 mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Yozefu i Nyamirambo (St Joseph Nyamirambo). kuri ubu akomeje guteka imitwe aho ashaka kwemeza abantu ko ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu nyamara no kurangiza ishuli ry’imyuga byaramunaniye.

Mahoro Jean, mu kiganiro yagiranye n’umugabo ugaragara nkufite uburwayi bwo mu mutwe Karasira Aimable, yagaragaye afiye ikaye yanditsemo bimwe mu bisubizo by’ibibazo Karasira ari bugende amubaza, bijyanye nuko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Benshi mu barebye iki kiganiro, bemeza ko uyu musore ibyo yavugaga yari yabyandikiwe na Nyirabuja Ingabire Victoire, dore ko mubyo uyu musore yasubizaga byari byiganjemo ibinyoma ndetse n’imibare idafututse, aho we avuga ko ngo hari amafaranga yagiye anyerezwa na leta y’u Rwanda, nyamara ntagaraze uko yanyerejwe cg aho nyererejwe, ibi byose ugasanga ari ugupfundapfunda imitwe ngo we na nyirabuje baharabike ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu minsi ishize Ingabire Victoire afatanyije n’umugabo kuri ubu basigaye bibanira mu rugo iwe Ntaganda Bernard, basohoye itangazo ryuzuyemo ubuswa bwinshi bavuga ko leta y’ u Rwanda yagaragaje intege nke mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Ingabire, ubwo yatanga ibisobanuro kuri iryo tangazo, mu kiganiro aherutse kugirira kuri Radio Urumuri, yavuze ko icyorezo gikomeje kwibasira abaciye bugufi ndetse n’imfungwa ziri mu magereza kurusha ahandi hose mu gihugu.

Mu mibare igaragazwa buri munsi na Minitseri y’ubuzima y’abanduye cg abishwe na COVID-19, kugeza ubu nta mfungwa n’imwe iri muri gereza yari yandura iki cyorezo ikindi kandi uduce twagaragayemo icyo cyorezo turatangazwa abadutuyemo bagashyirwa mu kato, abatishoboye bagahabwa ibibatunga, ibi bikaba bihabanye n’ibyo uyu muvugizi wa Ingabire Victoire abeshya avuga ko COVID-19 yibasiye cyane abakene ndetse n’imfungwa, kuko mubitangazwa n’iyi minisiteri ntahagaragara igipimo cy’ubukungu kuwanduye iki cyorezo.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda leta yafashe ingamba zinoze mu ku kirwanya ndetse no kugihashya. Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza (RCS) ruri mu bigo byafashe ingamba hakirikare zo kwirinda iki cyorezo harimo ko ntamuntu uvuye hanze ya gereza wemerewe kwinjiramo cyangwa gusura.

Byinshi mu bihugu bigize isi bikomeje gushimagiza u Rwanda ku buryo bukomeye, kubera imbaraga leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Ibi bikaba byaratumye u Rwanda ruza mu bihugu 4 muri Africa byemerewe gusubukura ingendo z’indege ku butaka bw’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuryango w’ababibumbye wita ku buzima OMS, aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero ibindi bihugu bigomba kwigiraho mu buryo bwo guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 cyayogoje isi muri rusange.

Mahoro Jean, wiyemeje kwishora mu bikorwa by’iterabwoba byatangijwe na nyirabuja Ingabire Victoire, kuri ubu akaba ariwe ushyirwa imbere ngo ajye kuvuga icengezamatwara rya Ingabire Victoire, rigambiriye kongera gusubiza u Rwanda mu bihe byo mu 1959 dore ko benshi mubashyigkiye uyu mugore ari abo mu muryango wa Mbunyumutwa Dominique (sekuru w’interahamwe), FDLR, P5 n’inyeshyamba za RUD-urunana ziherutse kugaba igitero mu kinigi zigahitana abantu 14, ku mabwiriza ya Ingabire Victoire.

Leave a Reply

%d bloggers like this: