29-11-2023

Uganda yungutse undi mutwe witerabwoba, wiyongera kuri RNC mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

0

Hashize iminsi micye umutwe w’iterabwoba RAC-urunana (Rwanda Alliance for Change) uvutse, ukaba uje wiyongera kuyindi mitwe iyoborwa n’ibigarasha biherereye ku migabane itandukanye y’isi, gusa uyu wo ukaba ufite ikicaro gikuru muri Canada. Uyu mutwe wa RAC-Urunana kimwe nka RNC, ukaba uri gukorera mu kwaha no ku mabwiriza y’ubuyobozi bwa Uganda ndetse by’umwiharika urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, akaba arirwo rushinzwe gufasha uyu mutwe mu bikorwa byawo bitandukanye.

Umutwe wa RAC-Urunana washinzwe n’abiyomoye kuri RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa ndetse ukaba uyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari Umuyedi w’ikihebe ngo ni Kayumba kizwi cyane nk’igisambo muri ibyo byihebe bigenzi bye dore ko bimushinja kunyereza umutungo w’umutwe wa RNC.

Muri iyi minsi mu gihugu cya Uganda, abashinzwe ibikorwa bya RAC-Uruanana bijyanye no gushaka abarwanashyaka bawo; ni umutekamutwe wiyise Bishop Deo Nyirigira wahoze akuriye umutwe wa RNC ndetse na Sam Ruvuma nawe wahoze ari umurwanashyaka wa RNC ndetse binavugwa ko ari mubyara wa Perezida Museveni. Aba bombi bakaba baragiranye amakimbirane n’uwari Shebuja ikihebe Kayumba Nyamwasa bituma bamwiyomoraho bajya gufasha Turayishimye gutangiza RAC muri Uganda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru VirungaPost avuga ko ibikorwa bya RAC-urunana muri Uganda byatangiye kugaragara mbere y’uko bimenyeshwa Ubuyobozi bwa Uganda n’urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda (CMI). Deo Nyirigira ndetse na Sam Ruvuma ngo ntibashatse kubitangariza uru rwego, kuko bari guhita bamenya ibibazo bafitanye n’ikihebe Kayumba Nyamwasa dore ko ngo uru rwego rwabafashaga ruzi ko ruri gufasha RNC.

Umusesenguzi waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Post ukurikiranira hafi ibyuyu mutwe yagize ati: “Nyamwasa ni Umutoni wa Museveni akaba anayobora umutwe w’iterabwoba wa RNC, ibikorwa byawo bikaba biterwa inkunga kumugaragaro n’ubuyobozi bwa Uganda bufatanije n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda (CMI) ariwe Maj. Gen. Abel Kandiho.” Uwo musesenguzi akomeza avuga ko Nyirigira na Ruvuma bashobora kuba baraketse ko byabakomerera gutangira undi mutwe udakorana n’uw’ikihebe Nyamwasa muri Uganda. Ibi rero ngo nibyo Byatumye batangira gushyira mu bikorwa imigambi yabo batamenyesheje abayobozi bandi ba Uganda bateganya ko bashobora kwakira umugisha wa Museveni aramutse yemeye akanamenya ibyo bakora, bityo iyo mitwe yombi ikahakorera ntawubangamiye undi.

Kuri Perezida Museveni umuntu uwariwe wese cyangwa se itsinda rigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda wakiranwa ubwuzu muri Uganda, ugafashwa mu buryo bushoboka bwose. Kuba Sam Ruvuma ari uwo mu muryango wa hafi wa Museveni, siyo mpamvu yonyine yatuma adashinga itsinda. Ubu busesenguzi burumvikana bitewe nibyagiye biba mu minsi yatambutse.

Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda (CMI) rwamenye ko hari umutwe uri gushingwa muri uyu mwaka, taliki ya 11 mu kwezi kwa Nyakanga 2020, ubwo bafataga abarwanashyaka 32 ba RAC-Urunana mu gace ka Nama mu karere ka Mityana muri Uganda, bagahita bashyikirizwa inzego z’umutekano za Polisi ya Uganda ndetse bahita bajyanwa ku kicaro cya CMI giherereye i Mbuya muri Kampala.

Mu nkuru yacu iheruka twabatangarije uburyo aba barwanashyaka 32 ba RAC bashishikarijwe kwiyomora ku mutwe w’iterabwoba wa RNC, bagatangaza amakuru yose ku rwego rwa CMI, ko Deo Nyirigira na Ruvuma aribo bari bateguye iyo nama ndetse ko ari nabo bari bari gushaka abo binjiza muri RAC kubura hasi kubura hejuru ndetse aba bagabo babiri ngo baje kwiyemereye imbere y’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda(CMI), Abel Kandiho, ko abo barwanashyaka 32 baba mu mutwe wabo wa RAC-Urunana. Intego yuyu mutwe akaba ari imwe niya RNC yo kugerageza guhungabanya Umutekano w’u Rwanda binyuze mu bikorwa byabo by’iterabwoba.

Iyo akaba ariyo mpamvu, amayeri ya bano bagabo bombi bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, yahise amenyekana ndetse ngo amenyeshejwe Perezida Museveni ngo yahise abakirana amaboko yombi byihuse. Iki kikaba ari ikimenyetso simusiga kigaragaza uburyo Museveni ashyigikiye ibikorwa byiyi mitwe aho abarwanashyaka 32 b’umutwe wa Nyirigira, bari bafunzwe by’agateganyo baregwaga “kurenga ku mabwiriza ya COVID-19” bagashyikirizwa Urukiko kuri icyo cyaha kidafatika aho gufungirwa ibyaha bikomeye byo gutegura guhungabanya Umutekano w’u Rwanda.

Gukingira ikibaba bano barwanshyaka 32 ba RAC, aho guhanirwa ibikorwa by’iterabwoba barimo, bigaraga ko Museveni ntagahunda afite yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, dore ko yirengagije gushakira ubutabera Abanyarwanda barenga amajana bafunzwe binyuranije n’amategeko ndetse bari gukorerwa iyicarubozo mu mazu y’ibanga y’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI.

Imyaka ishize ari itatu Urwego rw’Ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, rukorera iyicarubozo abanyarwanda muri Uganda, mu buryo bwo kubafunga igihe kinini muri gereza zitazwi ntabutabera, benshi bagerakwaho kuba Intasi ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ikibabaje kiruta ibindi ni uko badashyikirizwa inkiko ngo baburane nk’abandi bose ahubwo iryo yicarubozo bakorerwa rikaviramo bamwe urupfu ndetse n’ubumuga buhoraho.

Umugambi wo kurekura abarwanashyaka 32 ba RAC-Urunana bivuze ikintu kimwe ari cyo uyu mutwe witerabwoba wemerewe gukorera ku butaka bwa Uganda ntankomyi. Amakuru yizewe nuko Deo Nyirigira na Sam Ruvuma bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa CMI, ko kandi aba bagabo bahoze bigamba uburyo ubu nabo bafite umutwe wabo bigengaho ukorana n’ubuyozi bwa Kampala aho gukorana n’ikihebe Nyawasa!

Kuba inzego z’umutekano za Uganda zibasha gufunga binyuranije n’amategeko Abanyarwanda barenga amajana ku byaha by’ibihimbano ntabutabera, zigafungura abafite ibyaha bijyanye n’iterabwoba rigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bituma Uganda yitwa indiri y’imitwe y’iterabwoba igambiriye guhungabana umutekano w’u Rwanda.

Inararibonye mu kwandika inkuru zijyanye n’umutekano utarashatse gutangaza amazina ye yagize ati: “Uru ni urugero rwerekana ko umuyobozi wa uganda atari uwo kwizerwa na gato rwose! akongera akagira ati: “Iyaba Museveni ataragize Uganda indiri y’imitwe y’iterabwoba ntaba yemeye ko hakomeza gushingwa indi mitwe nkayo mu gihugu cye”.

Nyirigira na Sam Ruvuma, bahugiye mu gushakisha abinjizwa mu mutwe wabo w’iterabwoba mu turere dutandukanye ari two; Mityana, Mbarara, Isingiro, Mubende, Kakumiro, Kibale na Kyegegwa ndetse ngo muri utwo duce twose, Deo Nyirigira yahashyize Komite zishinzwe kwinjiza no gushaka abarwanashyaka ba RAC-Urunana.

Biratangaje kubona Perezida Museveni yarasinye amasezerano yo guhagarika imitwe y’iterabwoba yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera ku butaka bwe ahubwo akaba agishishikajwe no kwakira indi!! Gusa kuri we ibyo ntacyo bivuze kuko indi mitwe mishya iri gushingwa kandi igakorera mu gihugu cye yisanzuye inafashijwe na Guverinoma ye mu mugambi wo gukomeza kubangamira inyungu z’u Rwanda mu karere ndetse no guhungabanya umutekano warwo.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: