23-04-2024

Polisi yerekanye abantu 7 bakekwaho kujujubya abaturage babiba

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu barimo ibyiciro bibiri, harimo batanu b’abajura ndetse na babiri baguraga ibyibwe.

CP Kabera yavuze ko abantu bose bishora mu bujura bazafatwa kuko iyo hafashwe umwe avuga bagenzi be bafatanya.

CP Kabera kandi yibukije abaturage bose kwirinda kugura ibikoresho bitizewe, kuko hari ubwo bagura ibyibano kandi na bo bagakurikiranwa.

Yanashimiye abaturage bagira uruhare mu gutuma abakora ibyaha bafatwa bagahanwa.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading