Uruzinduko rwa Perezida Macron rwatumye interahamwe zo mu Bufaransa zinungunika!

Tariki ya 27 Gicurasi ni itariki itazibagiran mu mateka y’imibanire y’u Rwanda ndetse n’Ubufaransa, aho Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda agamije kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi warimo agatotsi kuva mu myaka 27 ishize.
Agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi katerwaga ahanini n’uko Ubufaransa bwari bwarinangiye kwemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe nyamara hari ibimenyetso simusiga ko Ubufaransa burangajwe imbere François Miterrand wahoze ayobora icyo gihugu bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside cyane ko Mitterand yari n’inshuti y’akadasohoka ya Leta ya Habyarimana yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside.
Perezida Macron akigera mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse anahavugira imbwirwaruhame aho yemeye ko igihugu cye cyagize uruhare rukomeye muri jenoside ndetse kandi yongeraho ko Abacitse ku icumu ari bonyine bashobora guha Ubufaransa impano y’imbabazi.
Macron kandi yavuze andi magambo menshi ashimangira ko Ubufaransa bwicuza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi,” cyane ko, “abicanyi bari bagambiriye kurimbura Abatutsi.”
Uruzinduko rwa Perezida Macron ntirwavugwagaho rumwe kuko rwagiye rwamaganwa n’abahezanguni bakomeje guhisha ukuri ku byabaye hiyongereyeho n’interahamwe zihishe mu Bufaransa zasize zihekuye u Rwanda ari nazo zasakuje cyane zigaragaza ko zitishimiye urugendo rwa Macron i kigali dore ko zari zifite ubwoba zizi ko agahuru kazo kagiye gukongoka.
Mu magambo Perezida Macron yavugiye i kigali yanahishuye ko Ubufaransa bugiye gushyira imbaraga mu butabera kugirango uwo ariwe wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi yaba ari kubutaka bw’icyo gihugu cyangwa ahandi afatwe ashyikirizwe ubutabera.
Interahamwe nyinshi ndetse n’ibigarasha byazisunze biri kubutaka bw’Ubufaransa bikimara kumva ayo magambo byarasuherewe cyane ko magingo aya abenshi banungunitse banibaza ikigiye gukurikiraho dore ko byanga bikunda bagiye koherezwa mu Rwanda.
Ku ikibitiro Agathe Kanziga, umugore w’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, ni umwe mu bategerejwe i Kigali cyane ko ari umwe mu bajenosideri bazwi neza ko bari ku butaka bw’Ubufaransa.
Ubufaransa kandi bucumbikiye abandi bajenosideri benshi barimo Padiri Wensisilas Munyeshyaka, ndetse n’izindi nterahamwe nyinshi zituye mu gace kitwa Rouen zafashwaga na Kabuga Felicien wamaze gufatwa, zirimo uwitwa Rwalinda Pierre Celestin, abahungu ba Habyarimana n’abandi benshi kimwe n’ibigarasha byirirwa bikwiza ingenga bitekerezo ya Jenoside birimo ingirwapadiri Nahimana Thomas n’abandi benshi.
Agahuru k’imbwa kagiye gushya gakongoke muri iyi minsi!
𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱
1 thought on “Uruzinduko rwa Perezida Macron rwatumye interahamwe zo mu Bufaransa zinungunika!”