Byinshi ku nterahamwe Mbarushimana Callixte wihaye ububasha muri UNDP maze akarimbura Abatutsi

Nyuma y’igihe yihishahisha mu miheno itandukanye, tariki ya 10 Nyakanga interahamwe kabombo Mbarushimana Callixte yagaragaye avuza induru mu gakundi k’izindi nterahamwe mu kiswe “imyigaragambyo yo kwamagana Leta y’u Rwanda” yabereye mu gace ka Trocadéro, gaherereye i Paris mu Ubufaransa.
Nyuma y’ubusabe bw’abasomyi ba MY250TV, tugiye kubagezaho amateka y’iyi nterahamwe cyane ko yamennye amaraso y’inzirakarengane zitagira ingano muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi nterahamwe yavutse mu mwaka wa 1963, ivukira mu cyahoze ari Komini Ndusu, ubu ni mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke mu majyaruguru y’igihugu.
Amakuru atangwa n’abazi neza Mbarushimana ashimangira ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bakoranaga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP/Rwanda) aho yicishije abarenga 32 mu gihe nyamara yari yahawe amabwiriza yo kubarinda.
Mu Batutsi bishwe n’interahamwe Mbarushimana harimo umubyeyi wari ushinzwe abakozi witwaga Ngirumpatse Florence; uyu akaba yaramwicanye n’abana be babiri mu rugo i Kigali aho bari batuye, umwe muri abo bana yari afite imyaka 8 undi afite 18. Amaraso y’abo bose akaba amuri ku mutwe cyane ko n’inkiko gacaca zamuhamije icyaha, nk’uko tubikesha umwanzuro w’urubanza rwe.
Mbarushimana yabonye akazi muri UNDP ishami ry’u Rwanda mu mwaka wa 1992, hagati ya taliki ya 10 Mata kugeza 4 Nyakanga 1994 uyu mugabo yigize umuyobozi w’iki kigo nyuma y’uko bagenzi be b’abanyamahanga bakoranaga burijwe indege bagasubizwa mu bihugu bwabo ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yariho iba.
Iyi nterahamwe yarakundaga kwitabira inama zateguraga Jenoside by’umwihariko kandi akaba yarakoresheje imodoka za UNDP n’ibikoresho byayo nka telephone maze abisakaza mu nterahamwe ngenzi ze n’abasirikare ba FAR kugira ngo umugambi wa Jenoside wihute.
Abatangabuhamya barenga 20 batanze ubuhamya ku ruhare rwa Mbarushimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari azwiho kwirirwa yambaye impuzankano za gisirikare, anafite ibikoresho nk’imbunda na za gerenade byamuhoraga mu ntoki ku mugaragaro.
Magingo aya, Mbarushimana ni imwe mu nterahamwe zihishe mu Bufaransa, iyi nterahamwe ikaba by’umwihariko yaranabayeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Uyu mugabo ntabwo akigoheka nyuma y’uruzinduko Perezida w’Ubufaransa Macron aherutse kugirira mu Rwanda akizeza ubuyobozi bw’u Rwanda ko abagize uruhare muri Jenoside bose batuye mu gihugu cye bagiye koherezwa imbere y’ubutabera.
Ibi byaha bya Jenoside biri ku mutwe wa Mbarushimana nibyo bimutera guhora afite umutima uhagaze dore ko ubutabera bw’u Rwanda bugikomeje gahunda yo kumukanira urumukwiye, kimwe n’abandi bafite ibyaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bihishahisha mu mahanga.
Mbarushimana rero yakidegembya mu mahanga, yakirirwa yomongana cyangwa se akihisha, ntaho yahungira ubutabera kuko nawe bidatinze arashyikirizwa ubutabera maze akanirwe urumukwiye.
Ellen Kampire