Ibyo wamenya ku nterahamwe Murindahabi Jean Claude wirirwa ucurangira abahetsi!

Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiraga uruzinduko mu Bufaransa agahura na mugenzi we Emmanue Macron, byateje impagarara mu biyita opozisiyo batuye mu bice bitandukanye by’Isi, ibyo bakaba barabigaragarije ku mbuga nkoranyambaga ubwo bavuzaga induru ko bashaka guhagarika urwo ruzinduko binyuze mu myigaragambyo!
Muri bagaragaye muri ibyo bikorwa higanjemo abafite udutsiko ndetse n’imbuga ziharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba barayikoze, cyangwa ari abana b’abajenosideri bashaka guhanagura ibyaha ku babyeyi babo.
Mu makuru dukesha isoko y’amakuru ya 250TV iherereye mu Bufaransa, avuga ko ku ikubitiro mu bagaragaye mu myigaragambyo harimo uwitwa Mulindahabi Jean Claude wavutse tariki ya 06 Kamena 1971 i Kanombe aho bita ku gasaraba, uyu mugabo ni mwene Mulindahabi Antoine ukunda kwiyita “Rochereau”.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mulindahabi Jean Claude yari afite imyaka 23, uyu mugabo akaba yarakoze Jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kugeza no ku urwego rwo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bahigwaga muri Jenoside.
Akimara gushinjwa ibyaha yakoze muri Jenoside, agahamwa n’inkiko Gacaca, Mulindahabi yahize atoroka ubutabera.
Mbere y’uko ahungira hanze y’u Rwanda, Mulindahabi yari yarabanje gukora mu ikigo cya Leta cyari icy’itangazamakuru cyitwaga ‘ORINFOR’ akaba yarakoraga mu ishami ry’irubuga rw’imikino, aho yajyaga yanga gukora amakuru ajyanye n’igikombe cy’Amahoro avuga ko “ari Inkotanyi ziba zishimira intsinzi kandi we ko iyo ntsinzi itamureba.” Ibyo byose bikerekana urwango yahereye kera afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mulindahabi kandi akoresha urubuga rwe rwa YouTube ‘LECP@INFO’ agatumira interahamwe ngenzi nze ze kimwe n’ibigarasha n’uwo ari we wese ushaka guharabika isura y’u Rwanda, aha twavuga nka Himbara David ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC uganije guhungabanya umutekano w’U Rwanda.
Imwe mu mpamvu ihora itera Mulindahabi kugaragara mu bikorwa bidahwitse biharabika u Rwanda ni uko aba ashaka gusibanganya ibimenyetso byose simusiga by’uko yakoze Jenoside. Nyamara mu mategeko y’u Rwanda akaba azahanirwa icyo cyaha cyane ko kitajya gisaza kabone n’ubwo uwagikoze we yasaza.
Mulindahabi na bagenzi bashyize imbaraga nyinshi mu kwamagana uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufuransa nyamara izo mbaraga zapfuye ubusa kuko uruzinduko rwarabaye kandi rugenda neza nta nkomyi! Kuba batifuriza u Rwanda icyiza ntibikuraho ko rukataje mu kuba Indashyikirwa mu ruhando mpuzamahanga.
Ellen Kampire