Umucamanza yanzuye ko Agathe K Habyarimana akomeza gukurikiranwa n’inkiko ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umucamanza ugenza ibyaha yavuze ko Agathe Kanziga adashobora kurekwa gukurikiranwa n’inkinko nyuma y’imyaka 13 akorwaho iperereza ku ruhare rwe n’urwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agathe Kanziga w’imyaka 78 ni umupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana wapfuye tariki 6 Mata 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege yarimo ari kumwe n’uwari Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.
Muri Nzeri yari yasabye Umucamanza ugenza ibyaha mu Bufaransa mu Rukiko rw’i Paris ko yafunga burundu ikirego cyamutanzweho mu mwaka wa 2008, ashimangira ko cyatindijwe n’impamvu zidafite ishingiro.
Iperereza kuri we ryatangijwe n’ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises-CPCR) mu mwaka wa 2007.
Agathe Kanziga yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1998, mu mwaka wa 2011 Leta y’icyo gihugu yanga kumwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda ariko inamwima ubuhungiro bwemewe n’amategeko kubera impamvu z’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusi akurikiranyweho.

Agathe Habyarimana yacumbikiwe n’u Bufaransa ku buyobozi bwa Mitterrand ahabwa n’ibyangombwa bimwemerera gutura muri icyo Gihugu mu gihe ku rundi ruhande hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu Bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuye mu Rwanda ku ya 9 Mata 1994, kuva mu 2008 atangira gukorwaho iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabajijwe bwa mbere mu 2010 nk’umutangabuhamya usanzwe. Yongeye kumvwa ku nshuro ya kabiri mu 2016 abazwa n’ushinzwe iperereza ari na we wamushyize mu batangabuhamya banakoraho iperereza.
Ku ya 4 Ugushyingo 2020, umucamanza yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo muri Nzeri ko inkiko zareka gukomeza kumukurikirana ku byaha byibasiye inyokomuntu nk’uko byasabwe n’ubushinjacyaha bw’Igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko iperereza rikomeje bityo ko kuba yasaba kudakurikiranwa mu nkiko yabikoreye imburagihe. Ubutabera bw’u Bufaransa bwagaragaje ko ibibazo by’icyorezo ari byo bikomeje gutuma ibihugu bidakorana neza mu kwihutisha iburanishwa ry’Agatha Kanziga.
Gusa Kanziga yagaragaje ko atishimiye ikemezo cyafashwe n’Urukiko rugenza ibyaha, kikaba kigomba kongera gusuzumwa n’Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris.
Umwunganizi we mu by’amategeko Me Philippe Meilhac, yagize ati: “Imyaka yose ishize ubutabera bw’u Bufaransa ntacyo bwagezeho. Uburemere bw’ibyaha umukiriya wange akurikiranyweho ntibwemerera inkiko gutinza ubutabera ari na ko akomeza kwikorera umutwaro w’ibyaha ashinjwa bimubuza kugoheka.”
Agathe Kanziga avugwaho kuba urugero rw’umwe mu bayoboye Poritiki y’Akazu bakiriho, bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa CPCR Alain Gauthier, yatunguwe no kumva Agathe Kanziga ahakana ko atayoboye Akazu, ndetse akaba anasaba ko atakomeza gukurikiranwa n’inkiko.
Alain Gauthier yagize ati: “Twatunguwe no kumva ubwo busabe bwo kudakomeza gukurikiranwa. Ni ngombwa ko Madamu Agathe Habyarimana yisobanura kandi agahabwa ubutabera, ariko usanga rimwe na rimwe hari abumva ko ubutabera bugomba gutegereza ko umuntu apfa mbere y’uko bwigaragaza.”
Agathe Kanziga yakozweho iperereza n’Ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu inshuro zitandukanye. Bivugwa ko iperereza riheruka kumukorwaho muri Nzeri 2020, ahagiye habazwa abatangabuhamya bashoboka bamufiteho amakuru ahagije

𝐔𝐛𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐭𝐬𝐢 𝐛𝐰𝐚 𝟐𝟓𝟎𝐓𝐯