Byasekeje abantu kubona Umutwe w’iterabwoba wandikira ibaruwa Perezida Biden umwifuriza imirimo myiza

Umutwe wa P5 washyizwe kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’akanama k’impuguke k’umuryango wabimbumbye, kuri uyu wa 7 ugushyingo wanditse i baruwa yifuriza ishya n’ihirwe ndetse isaba inkunga perezida mushya watowe wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden.
Mu ibaruwa ifunguye yasinyweho na Jerome Nayigiziki, yari ikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza ishya n’ihirwe perezida watowe wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, abagize umutwe w’iterbwoba wa P5 banditse basaba ubufatanye ndetse banasaba ubufasha Biden, ibintu byatangaje abantu benshi uburyo umutwe w’iterabwoba uzwi wifata ukandikira umukuru w’igihugu kizwiho kurwanya no guhashya bikomeye imitwe y’iterabwoba.
Ubusanzwe bizwi ko P5 igizwe n’imitwe y’iterabwoba yibumbiye hamwe igera muri 5, ariyo RNC, PDP Imanzi, PC Amahoro , Ps Imberakuri na FDU-Inkingi , ariko kugeza ubu ikaba isigaye ari 4 kuko PDP Imanzi yo yamaze kwivana muri iki kiswe P5. Abasesenguzi batandukanye batangaje byinshi nyuma yo gusoma iyo baruwa yasinyweho na Jerome Nayigiziki usanzwe ari umuhuzabikorwa wa mbere w’umutwe w’iterabwoba wa RNC mu gihe ku mutwe w’ibaruwa hagaragaragaho ibirango by’imitwe 4.
Wakwibaza niba Jerome Nayigiziki ashaka ubufasha kuri Perezida Biden nyuma y’aho ubufasha Museveni yabahaga bwapfuye ubusa , dore ko bizwi ko Uganda n’uburundi byagiye biha ubufasha abarwanyi b’uyu mutwe wa RNC na P5 ariko ubwo bufasha bukaba bwarabapfanye ubusa kuko nyuma yaho ingabo za FARDC ziwukubise incuro mu mashyamba ya congo byarabarangiranye, amakuru atugeraho ni uko batangiye kwisuganya na none ku bufasha bwa perezida Museveni nabyo bitazagira icyo bibagezaho kuko ingabo z’u Rwanda nazo ziryamiye amajanja.
Umukunzi w’ikinyamakuru 250Tv yagize ati: “iriya baruwa yanditswe ni uburyo bwo kuyobwa uburari kuko ntaho byigeze biba ko umutwe w’iterabwoba wandikira perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika”, yakomeje agira ati: “ntibibaho ko umutwe w’iterabwoba uzwi nka Alqaeda, Islamic states na Al Shababu bishobora kwandika ibaruwa nk’iriya.
Umutwe wa P5 warusanzwe uri ku rutonde rw’akanama k’impuguke k’umuryango wabibubye nk’imwe mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari dore ko wari ufite inyeshyamba mu mashyamba ya congo aho inyinshi zaguye mu bitero by’ingabo za FARDC, izindi zirafatwa zoherezwa mu Rwanda n’ubuyobozi bwa DRC. Mu kuyobya uburari banditse iyo baruwa birinda kwerekana ko ari P5 ariko imitwe bashyizemo ni igaragara muri P5.
Kuba Jerome Nayigiziki usanzwe ari umuhuzabikorwa wa mbere mu mutwe w’iterabwoba wa RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa ari we wenyine rukumbi wasinye kuri iyo baruwa, mu gihe hari abandi bayobozi b’iyo mitwe ine batashoboye gusinya, ibi nabyo bigaragaza ubuswa bukomeye cyane ndetse no gukangata bashaka kugaragaza ko irinsi tsinda ari ikintu gikomeye cya kwandikira perezida wa Amerika.
Mu birango byari kuri iyo baruwa kandi hagaragaraho PS Imberakuri iyobowe na Ntaganda Bernard, mu gihe mu minsi ishize aherutse gutangaza ko we atigeze aba mu mitwe yiterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara bikigaragara ko akiri muri uyu mutwe wa P5, kimwe na mugenzi we Ingabire Victoire waje kuyobya uburari akavuga ko yashinze indi ngirwashyaka yitwa DALFA-Umurinzi agamije kuyobya uburari, nyuma y’aho FDU-INKingi igaragaye mu bikorwa bya P5, nawe kuri ubu aracyagendana icyapa cy’umuntu uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Jerome Nayigiziki n’ubwo bwose atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ntashobora na rimwe gutwara iriya baruwa yanditse ngo ayijyane muri White House, biriya byose bigarukira ku mbuga nkoranyambaga , abenshi babibona nko gukangata , kuko byuzuyemo ubuswa bwinshi no kuyobya uburari.

𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐭𝐬𝐢: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱