23-09-2023

Umuhungu wa Théodore Sindikubwabo, umugambi wa se yawukomereje muri FDU-Inkingi

0

Théophile Mpozembizi, umuhezanguni wo mu mutwe w’iterabwoba wa FDU-inkingi ndetse akaba n’umukomiseri ushinzwe amakuru muri uyu mutwe, amaze iminsi asakuza ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari abarwanashyaka ba FDU-Inkingi baburiwe irengero akavuga ko ngo hakwiye gukorwa iperereza hakamenyekana irengero ryabo, ariko se yaba yarirengagije cg yaribagiwe ko abo bose avuga, Mucyecuru Ingabire Victoire yabohereje mu mutwe w’inyeshyamba za P5 ndetse na RUD-Urunana ziherutse kugaba igitero mu Kinigi hakicwa abantu b’inzirakarengane 14 naho abagera muri 18 bagakomeraka?

Theophile Mbozembizi wirirwa aririmba ko hari abarwanashyaka b’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi baburiwe irengero, namubaza impamvu ahubwo we atajya kwifatanya nabo mu nyeshyamba zuyu mutwe RUD-urunana, aho zirirwa zibunda bunda mu mashyamba ya Congo cg ategereje ko nyirabuje mucyecuru Ingabire Victoire amuzamura mu ntera akajya kuzikurira, akava mu mu kwirirwa aciragura amagambo ku mbuga-nkoranyambaga.

Theophile Mpozembizi, yavuze taliki ya 15/6/1967, avukira i Tumba mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, avuka kuri Sindikubwabo Theodore na Bampire Verdie. Abazi neza Theophile Mpozembizi, bamuzi nk’umuhezanguni wakwirakwizaga amahame ya Jenoside kuva mu bwana bwe dore ko na Se umubyara yari interamwe Kabombo.

Sindikubwabo Theodore yabaye Perezida wa Guverinoma yiyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, taliki ya 19/4/1994 niwe wavuze disikuru rutwitsi yatangiwe i Butare, isaba Abanyabutare “gukora” ndetse ninawe wakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare, amusimbuza intagondwa Sylvain Nsabimana, wahise utangira kuyobora ubwicanyi kuva taliki ya 19/4/1994 – 17/6/1994, nyuma yihagarikwa rya Jenoside yafatiwe muri Kenya 18/7/1997 aburanishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18.

Uwo munsi wa 19/4/1994 ni bwo Perezida wa Leta y’abicanyi Theodore Sindikubwabo se wa Theophile Mpozembizi yahamagariye Abanyabutare kurimbura Abatutsi, mu ijambo rye, Sindikubwabo yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi, ntibabe ba “Ntibindeba”.
Nyuma yaho, abasirikare bafatanyije n’Abahutu bo mu mutwe w’interahamwe bishe abasiviri benshi b’Abatutsi bari batuye I Butare hamwe n’impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw’u Rwanda.

Nyuma ya disikuru ya Sindikubwabo Abatutsi batangiye kwicwa mu mujyi wa Butare no muri Komini zose z’iyo perefegitura.
Se wa Theophile Mpozembizi ariwe Sindikubwabo Theodore “Yegeranije Abahutu b’Abadogiteri yari yaratoje kuko yari umuntu uvuga rikijyana arangije abaha umuti wo kwica Abatutsi” maze abagera muri 414 baricwa, harimo abakozi 114 n’abarwayi barengaga 300, Sindikubwabo Tewodori ari mu bashinze APROSOMA hamwe na Gitera Yozefu Habyarimana.

Se wa Theophile Mpozembizi, Sindikubwabo yaje kugwa muri Congo mu 1998 yishwe n’umuhungu we kuko ngo ataragishobora kugenda kubera uburwayi, umuhungu we ahitamo kumwiyicira.
Ubu bwicanyi nibwo murage wa Theophile Mpozembizi ndetse bikaba ari ibintu atinginga ahubwo bimuri mu maraso kuva mu buto bwe, kuko yari yaratojwe ko Umututsi ari umwanzi, agomba guhora yiteguye ko isaha nisaha agomba kumwica, ibi nibyo byatumye Theophile Mpozembizi, ubwo yigaga mu ishuli ryisumbuye rya College kirisitu Umwami I Nyanza (College Christ Roi) Nyanza mu 1991, yafatanwe umuhoro awisegura, uwo muhoro akaba uwo yari kuzicisha abana b’Abatutsi bigaga muri iryo shuli.

Mu ibaruwa yasinyweho na Padiri Nsengimana Hormisdas wari umuyobozi wa College Kirisitu Umwami cg Christ Roi, yagiraga iti: Mubyeyi, Mbabajwe no kubamenyesha ko umwana wawe Mpozembizi Theophile yafatanwe umuhoro muri Dortoire, ibyo byateye abandi bana ubwoba bwinshi, bihungabanya umutekano mu kigo. Niyo mpamvu muboherereje mukamuhana, ngo atazongera kugira imyifatire cyangwa amagambo yateranya abandi bana. MUZAZANE KURI 13.5.1991.

Wa mugani w’umunyarwanda wagize ati:” Bene Samusure Bavukana Isunzu” Theophile Mpozembizi wafashe umwanzuro wo kwica se afatanije na Mukuru we, ntagitangaje ko kuba uyu munsi yarihebeye umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi, kuko nta rubuto ruzima rwari kumuvamo bitari gukomeza umugambi wa se Sindikubwabo Theodore woretse imbaga y’Abatutsi igihe yari Perezida wa guverinoma yiyise iyabatabazi.

Umwanditsi: Nkurayija D

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: