10-06-2023

Abana bashowe mu mutwe wa FLN barasaba ko Rusesabagina yaryozwa uburyo yabangirije ubuzima

Umubare munini w’abana bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FLN barimo guhabwa amasomo yo gusubira mu buzima busanzwe mu kigo cya Mutobo, barasaba urukiko kugira icyo rukora kuri Rusesabagina wahoze ari umuyobozi wabo bamushinja ko yabangirije ubuzima.

Aba bana bahoze ari indwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa FLN bagera kuri 85, higanjemo umubare w’abangavu bagera kuri 56, bavuga ko bashyizweho agahato bakinjizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FLN ubwo bari bari mu nkambi z’impunzi muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo aho babeshywaga ko ngo bagomba kubohora u Rwanda.

Aba bana kimwe n’ababyeyi babo bafatwaga bugwate na CNRD U Bwiyunge, ingirwashyaka ryari rifite umutwe w’iterabwoba wafashwaga na Rusesabagina witwa FLN, aba bana basobanura ko mu mwaka w’ 2018 igihe MRCD-FLN yagabaga ibitero mu Rwanda, hari amategeko yatangwaga mu nkambi avuga ko abana bose bafite guhera ku myaka 15 kuzamura bagomba kwinjira mu mutwe w’iterabwoba bagafata intwaro hatitawe ku gitsina cyabo kugirango bafashe abakuru barimo bitewe n’uko abakuru bari bafite intego yo kugaba uduteroshuma mu Rwanda.

Bari babwiwe ko Rusesabagina wabaga hanze ariwe muyobozi w’ikirenga wabo kandi ari we wohereza amafaranga, bavuga ko bamwe muribo nyuma yo kwinjizwa muri uwo mutwe bahawe imyitozo nyuma bakoherezwa muri Nyungwe gutera u Rwanda, iyo bibutse ko abenshi muri bagenzi babo bahatakarije ubuzima muri ibyo bitero bya FLN amarira abashoka mu maso.

Bamwe muri aba bana b’akobwa bari barinjijwe muri uwo mutwe bavuze ko bari barahawe imyitozo yo kuba intasi aho binjiraga mu Rwanda bakora akazi ko murugo aho bagendaga bakusanya amakuru hanyuma bakayoherereza abayobozi babo bo muri MRCD-FLN.

Mukanoheli Joselyne w’imyaka 18 ni umwe muri abo bana ubasha kwibuka neza igihe yinjirijwe muri uwo mutwe w’iterabwoba , avuga ko yinjijwe muri FLN afite imyaka 15 ati” tukimara kwinjizwamo twahawe imyitozo itandukanye yagisirikare harimo no kurashisha imbunda za karashinikove yongeraho ko abashimuswe bakabajyana muri uwo mutwe w’ibyihebe bari babijeje ko bazabaha amapeti akomeye ya gisirikare umunsi bazaba bakuyeho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyamara nyuma aba bana baje kumenya neza ko bashimuswe ndetse banahemukiwe kugirango bicwe nta mpamvu, ibyago bagiye bahura nabyo harimo ko igihe bari muri izo nyeshyamba za FLN, ku bakobwa bafatwaga ku ngufu ndetse bamwe bakagirwa abagore b’inyeshyamba nkuru, bagaragaje uburyo bamwe batasinziraga, ntibaryaga neza bitewe n’ubuzima bubi babagamo bavuga kandi ko bamwe byabaviriyemo uburwayi bw’ihungabana.
Mu mashusho y’ibwirwaruhame Rusesabagina yatangaje ubwo yatangaga ubutumwa busoza umwaka muri 2018, Rusesabagina yavuzeko yizeza ubufasha butizigama urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ba FLN bagabye ibitero by’iterabwoba mu Rwanda aho byahitanye ubuzima bw’abaturage.

Izi ngimbi n’abangavu bashowe mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FLN barasaba ko Rusesabagina yaryozwa ibyo yabakoreye aho yabiciye ubuzima akanabicira ejo hazaza barasaba ko urukiko rwakumva ububabare bwabo maze rugahana byihanukiriye Rusesabagina.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi batashye (RDRC) Valerie Nyirahabineza, avuga ko aba bana bafite ibibazo byinshi harimo ihungabana ndetse no kwangirika mu mutwe, benshi muribo bikoreraga intwaro ziremereye ndetse n’amasasu, ibi bikaba byarangije bikomeye ubuzima bwabo ndetse n’imitekerereze yabo ati: “ikiyongereyeho kandi bafashwe ku ngufu n’abagabo babaga barabashimuse, yongeraho ko usibye n’abakobwa abahungu nabo bafashwe ku ngufu.

𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐭𝐬𝐢: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

Leave a Reply

%d bloggers like this: