RNC ya Kayumba Nyamwasa yahawe ubwisanzure muri Uganda

Umwe mu banyarwanda batandatu baherutse kujugunywe ku mupaka wa Kagitumba, nyuma yo gukorerwa iyicarubozi n’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, yemeje ko umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, wongeye kwihuza no kongera guterana ubifashijwemo n’abayobozi muri Uganda.
Mu minsi ishize ikinyamakuru Virunga Post ducyesha iyi nkuru cyashyizehanze raporo y’iperereza ryakozwe, yerekana uburyo Kampala, ibinyujije ku buyobozi bukuru bw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI), yakajije umurego mu kubaka umutwe witwara gisirikare urwanya leta y’u Rwanda. Nk’uko byatangajwe na Steven Mugwaneza, umwe mu banyarwanda batandatu baherutse kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba, ngo Abanyarwanda bo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa muri Uganda, bameze nkabari mu rugo, bafashwe neza cyane n’ubuyobozi bwa Uganda.
Mugwaneza yagize ati: “Abanyamuryango ba RNC bakirwa neza muri Uganda, bigatuma bumva bameze nkabari iwabo, kandi ntabwo ari ibanga kuko bafashwa mu buryo bwose bushoboka”.
Mugwaneza yashimuswe ku ya 17 Ukwakira, ukwezi gushize, afungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko. Mu buhamya bwe avuga uburyo abantu bambaye gisirikare bamushimuse, bamwinjiza mu modoka isa na tagisi ya Kampala, bamuhambira amapingu, bamupfuka amaso. Avuga ko babanje kumujyana mu “nzu y’ibanga”, Nyuma baza kumujyana ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda, CMI i Mbuya, ibi byose bakaba barabikoze bamushinja kuba“Intasi y’u Rwanda”.
Aho imbuye Mugwaneza avuga ko yarafitanye ubunshuti n’uwari wararangije kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba n’umwe mubo urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda rwafunguje, nyuma yaho urwego rwa polisi muri Uganda rwari rwaramutaye muri yombi.
Yakomeje avuga ko muri Uganda hakiri ibikorwa byinshi bikorwa n’urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda CMI rufatanije n’abakozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, aho ngo bakomeje gushakisha byimazeyo abinjizwa mu itsinda ry’ikihebe Kayumba Nyamwasa, intumwa nkuru ya Kampala mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mugwaneza avuga ko yabonye ibimenyetso byibi ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, aho ngo yabonye abanyamuryango benshi ba RNC barimo gukora ibyo avuga ko ari “imyitozo yo kwimenyereza.”
Mugwaneza yagize ati: “Niba umunyamuryango wa RNC afashwe ku bw’impanuka mu banyarwanda bakorerwa iyicarubozo, uwo muntu ahamagara abamukuriye kugira ngo arekurwe”, Mugwaneza yagize ati: “Abari mu mutwe wa Kayumba bafite nimero ya terefone yo guhamagara mu gihe hari ikibazo.” Mu minsi ishize ikinyamakuru Virunga Post ducyesha iyi nkuru, cyashyize hanze inkuru ivuga ukuntu urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda CMI, rwakingiye ikibaba abari batawe muri yombi n’urwego rwa polisi ya Uganda, aho bari mu mahungurwa y’umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda, aba bose bahise ngo bahise basabirwa kurekurwa mugihe urwego rwa Police rwo rutari ruziko ibyo bikorwa biterwa inkunga na CMI, iyobowe na Gen. Abel Kandiho.
Mugwaneza avuga ko yamenye ko Frank Ntwali, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC, ubu uri kubarizwa muri muri Afurika y’Epfo akaba na muramu w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, ariwe ushinzwe guhuza ibikorwa byose bya RNC muri Uganda aho akorana byahafi n’urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda CM, umwe mubashinzwe gushakisha abinjizwa muri uyu mutwe wa RNC muri Uganda Fred, yabwiye Mugwaneza ko igihe cyose habaye ikibazo, Frank yohereza amafaranga yo kugikemura. Fred yamweretse ibiganiro bigufi yagiye agirana na Frank Ntwari kuri Telefone.
Muri iyo message Fred yari yanditse ati: “[CMI] baradufashe”. Ntwali asubiza ati: , “hamagara Ayub”.
Mugwaneza avuga ko benshi mu binjijwe muri RNC bakomoka mu nkambi y’impunzi ya Nakivale, aho bibumbiye mu matsinda mato y’abantu icumi. Yongeyeho ko abo bafotorwa nabashinzwe gushaka abinjizwa muri uyu nmutwe. Hanyuma bagahabwa ibyangombwa bigaragaza ko ari abanyamuryango ba RNC.
Mugwaneza avuga ko ku biyita umutwe w’ingabo za RNC, urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda CMI rwabafataga neza cyane, yagize ati: “Bafite terefone zigendanwa n’umuntu ubazanira ibiryo, kandi ntibakorerwa itotezwa cyangwa ngo bakorerwa iyicarubozo”. “Ariko ku bandi, ni ikuzimu ku isi! Twakorewe iyicarubozo, kandi ntitwari twemerewe kuvugana n’umuntu uwo ari we wese. ” Mugwaneza avuga ko bamwicishije inzara iminsi. Yakomejee avuga ko abanyamuryango ba RNC bari bafashwe barekuwe nyuma yaho Frank Ntwari atanze amabwiriza ko bagomba kurekurwa.
Mugwaneza ibyo yatangaje byemeje ko ibivugwa ko RNC ikorera mu bwisanzure muri Uganda ari impamo. RNC ikomeje gukaza umurego mu bikorwa byayo iyobowe n’urwego rw’ubutasi rw’ingabo za Uganda, CMI. Bumwe mu buryo bushya bakoresha akaba ari uguhugura abakozi no kubaha ibibaranga kugirango hatagira ubakoma mu nkora mu gihe bari mu bikorwa bya RNC, kuko byemewe n’ubuyobozi bwa Uganda.

Yanditswe: Nkurayija D