Ingabire Victoire yifatanije n’abatanga ibihembo ku bagize uruhare rukomeye mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabire Victoire yongeye kugaruka ku mbugankoranyambaga atanga ikiganiro ku Mubavu TV, avuga ku gihembo cyamwitiriwe kitwa “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix” cyashyizweho n’ingirwashyirahamwe RIFDP ryashinzwe n’umukobwa wa Mbonyumutwa Dominique. Iki gihembo kikaba ari ngarukamwaka aho usanga abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo baba batumiwe muri icyo gikorwa ndetse bakanahemberwa ibikorwa byabo.
Ku nshuro ya 9, iki gikorwa kibaye, hagiye hagaragara benshi mu bashyigikira Ingabire Victoire, bohereza ubutumwa ku mbugankoranyambaga, cyane ko kuri iyi nshuro kitabahurije hamwe kubera ibihe bya coronavirus. Bamwe muri bo ni abantu bagiye bandika ibitabo byuzuyemo urwango, amacakubiri, bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo harimo Judi Rever, Mutai Abraham Kiplangat, bombi bazwi cyane mu bikorwa by’ubuhezanguni bwo gushyigikira interahamwe no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabire Victoire mu kiganiro yatanze yagiye avuga byinshi ahora asubiramo, ariko igitangaje ni uko anyuranya n’ibyo umukobwa we Raissa Ujeneza yavuze, bijyanye n’uburyo U Rwanda rwateye imbere cyane, rutekanye bitandukanye n’ibyo abantu baruvugaho. Ibintu byatumye benshi mu bakoresha imbuga-nkoranyambaga bamunenga cyane, umwe muri abo ukoresha urubuga rwa Twitter yagize ati: “Ubundi Ingabire Victoire biragaragara ko ari umuhezanguni uba ushaka gusebya u Rwanda yitwikira Politike kandi nyamara nta kiza yifuriza Abanyarwanda.”
Ingabire yongeye avuga ko ingirwashyaka ye DALFA-Umurinzi itarandikwa mu mashyaka yemewe n’u Rwanda, nyamara yarabwiwe kenshi ko ingirwashyaka rye ritujuje ibisabwa ngo ribe ishyaka rya Politike ryemwe n’amategeko. Ibi rero bikaba byaravugishije benshi bibaza uburyo ahora agarura ko afite ishyaka. Umwe mu bakunzi ba 250TV tutavuze amazina, yahise yandika ku rukuta rwa Facebook agira ati: “Ingabire Victoire kwirirwa ahindura imitwe y’iterabwoba ye, akayita amashyaka nacyo ari icyaha, ngaho uyu munsi ngo afite FDU-Inkingi, ngaho ejo ngo DALFA-Umurinzi, ubwo se abona abanyarwanda bo batarambiwe akajagari ke?”
Tubibutse ko imwe mu mpamvu yatumye Ingabire Victoire ahindura ingirwashyaka ye ya FDU-Inkingi agashinga DALFA-Umurinzi, ari uko raporo mpuzamahanga ya UN iherutse gushyira FDU-inkingi mu mitwe y’iterabwoba dore ko yihuje nizindi ngirwashyaka zimo na RNC, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri ndetse n’Amahoro PC, bashinga umutwe w’iterabwoba witwara gisirikare bise P5, byose mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’ibihugu bigize ibiyaga bigari, ariko byumwihariko u Rwanda. Ibi rero bikaba ari amayeri yakoresheje nyuma yo kubona ko ibyo byose ari ibyaha bimuri ku mutwe, bityo ahitamo kajijisha ko atakibarizwa muri FDU-Inkingi, nyamara kugeza n’ubu akaba agikora amanama y’uko yatera imbere abihuje na DALF-Umurinzi mu butekamutwe bwinshi burimo kujijisha.
Kuba abambari ba Ingabire Victoire bagaragara kenshi ko bamushyigikiye mu nyandiko no mu biganiro ku mbugankoranyambaga, ntibitangaje kuko bose baba bafite ibitekerezo nkibye byiganjemo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse no gushyikigira imitwe y’iterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w’ u Rwanda nka RUD-urunana. Kuba yarasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida w’U Rwanda akazihabwa, ntibikuraho ibyaha akomeje kugaragaraho kuri uno munsi.

Yanditswe na Ellen.K