05-10-2023

Turayishimye na Charles Kambanda mu mugambi wo gukwirakwiza ibinyoma ku mushinga wa Nuclear mu Rwanda

0

Jean Paul Turayishimye ni umwe mu batangije umutwe w’iterabwoba wa RNC waranzwe no kuba igikoresho cy’ikihebe Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za gerenade mu Rwanda hagati y’umwaka w’ 2010-2014, aho byahitanye abantu bagera kuri 21 naho abasaga 400 bagakomereka. Kuri ubu Turayishimye utagira umutima, ndetse utagicana uwaka n’ikihebe Kayumba Nyamwasa yacuditse n’ikindi gitabapfu, igihubutsi kiramgwa no gucurikitanya amagambo kizwiho guhaka Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Kambanda, bakwirakwiza ibinyoma ku mushinga wa nuclear mu Rwanda.

Umunyakinyoma akaba n’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kiganiro yakoranye n’inyangabirama Jean Paul Turayishimye wahoze ari umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, yumvikanye ari mu icengezamatwara rikangurira abanyarwanda kwamagana umushinga w’uruganda ruzatunganya amashayarazi azaturuka mu gutunganya ubunyabutabire bwa nuclear. Mu mpera za Gashyantare 2020 nibwo Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga wo kubaka ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bya nucléaire mu Rwanda, nyuma y’amasezerano y’u Rwanda n’u Burusiya, yasinyiwe i Sochi, ku wa 24 Ukwakira mu 2019, uyu mushinga kandi mu kwezi kwa kamena uyu mwaka, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoye itegeko ko uyu mushinga ugomba gutangira.

Igihomora, umutekamutwe, impugucye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Kambanda mu kiganiro yakoranaga n’umupagasi Turayishimye, yumvikanye yamagana uyu ushinga w’uruganda rwa nuclear, Kambanda uvuga nkudidimanga, yavugaga ko mu Rwanda nta misozi ihari bakubakaho urwo ruganda, aha rero ukibaza uyu munyakinyoma uburyo yigize umusesenguzi mubijyanye n’ubutabire kandi we yarize iby’amategeko bikakuyobera, ahubwo ibi bikagaragaza guhuzagurika n’ubusazi bw’uyu mugabo, kuko na Turayishimye wari wamutumiye muri icyo Kiganiro yamubajije ati: “ese igarama rimwe rya nuclear nibura ryashobora gucanira abantu bangahe?”, iki gihomora cyahise gisobanura ko kitazi ibijyanye na Physics. Ibi usanga bisecyeje cyane, aho yigize umusesenguzi w’uyu mushinga kandi nawe ubwe muri kwakwinyuraguramo kwe kubera kuvangirwa atazi inyungu abanyarwanda bazakura muri uyu mushinga, ahubwo ugasanga yibanda ko ngo naho uruganda ruzubakwa ndetse atangira no kuvuga uburyo uruganda ruzubakwa avuga ko u Rwanda rutazabishobora, aha rero ugasanga nawe ubwe mu kiganiro yari yatannye kuko yagiye mu buryo bw’imyubakire kandi atari umwubatsi ahubwo ari uburyo bwo gupfundikanya amagambo gusa yuzuye ubucabirana nk’utarigeze mu ishuli.

Kuba umushinga wo gutunganya nuclear ikabyazwamo amashanyarazi, ugiye gutangira mu Rwanda byahangayikishije ibigarasha nizi nyangabirama zose, kuko garama imwe ya uranium ishobora gutanga MW 1 ku munsi, ni ingufu zingana n’izatangwa na toni eshatu z’amakara. Ubaye utunganyije ikilo kimwe cya Uranium, wabona umuriro ungana na MW 1000. Ibi byariye Charles Kambanda na Turayishimye batangira umugambi wo gukwirakwiza ibihuha ko atari umushinga wo gutanga umuriro ahubwo ari uwo gukoramo intwaro kirimbuzi, aha rero biyibagije ko ku isi hari akanama kashyizweho, akaba ari nako gakurikirana uburyo ingufu za nuclear zikoreshwa mu gihugu runaka ndetse ari nako kemeza nimba uruganda rwujuje ubuziranenge ku buryo rutateza ikibazo mu baturage, ibyo abeshyamo rero azabibwire abo muri RAC-Urunana.

Inyangabirama, ikihebe Jean Paul Turayishimye, tubibutse ko aricyo cyari akaboko ka kabiri k’ikihebe Kayumba Nyamwasa, aho kishe umucyecuru w’imyaka 70 cyibitumwe na shebuja, kimujijije ko umuhungu we El-Hadji Ibrahim Murwanashyaka wayoboraga BACAR, ikihebe Kayumba Nyamwasa cyari yarashyingiye mushiki wacyo yanze kumuha imigabane muri BACAR, ndetse nyuma yaho yaje no kumwambura mushiki we. BACAR uyu munsi niyo yahindutse GT Bank.

Mu bindi iyi nyangabirama yabaye igikoresho muguharabika izindi nyagasozi nkawe zitumvikanaga n’ikihebe Kayumba, muri abo harimo, Rudasingwa Theogene alias RED-COM, Ngarambe na Musonera ndetse baje no kwigizwayo muri uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Ariko burya akawamugani w’umunyarwanda “umuntu agererwa mu kebo yagereyemo abandi”, kuko nawe yaje kwirukanwa na shebuje ikihebe Kayumba, bituma ashinga undi mutwe yise RAC-Urunana udacana uwaka na RNC.

Naho igitabapfu umusazi Charles Kambanda yavuye mu Rwanda ahunze kubera ibyaha yarakurikiranweho birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwaka ruswa igendeye ku gitsina kuko aho yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare byari bimaze kumenyekana ko yatoranyaga abana ba bakobwa beza, akabima amanota avuga ko nibemera kuryamana nawe aribwo bazatsinda isomo rye, ibi rero benshi babigendeyemo bigera ubwo bamushyira ku karubanda, ahunga atyo.

Umupagasi Jean Paul Turayishimye n’umunyakinyoma wuzuye urwango ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Kambanda ni abatekamutwe bahora bashakisha uburyo bwose baharabika ubuyobozi bw’u Rwanda kugirango bateze umutekano mucye mubaturage, ariko burya akawamugani ngo “Utagiye ibwami abeshywa byinshi”, abanyarwanda bazi ubwiza bw’ubuyobozi bwabo kandi ibyo U Rwanda rumaze kugeraho n’ibindi bikisukiranya bizabarya bate umutwe kuko icengezamatwara ryabo ntacyo ryahindura ku mihereho y’abanyarwanda n’iterambere ry’u Rwanda.

Umwandi: Nkurayija D

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: