Iyo abanyamategeko cyangwa intiti mu mahanga barengera abakekwaho ibyaha, babigereka k’u Rwanda

Iyo usomye inkuru zamakuru ku Rwanda zasohotse mu byumweru bike bishize, ntawabura kwibutswa amagambo azwi cyane yo gusetsa yihagararaho: “ikibazo nuko abantu bafite ibitekerezo bisekeje cyane bahora ari abantu biyizeye cyan ubwabo! ”
Mu byukuri, ibitecyerezo byakomeje gushyirwa imbere na bamwe mubagize icyo bavuga ndetse n’abavoka bari inyuma y’abakoze ibyaha n’abanenga guverinoma y’u Rwanda bigeze ku rwego rutigeze rubaho.
Reka dufate nk’urugero rwemejwe n’umunyamategeko w’umwe muri abo bita abanenga u Rwanda, Andrew Oliver, ukora ibishoboka byose kugira ngo arenganure ibyaha by’umukiriya we, Rene Mugenzi. Ibyo Oliver yavuze byahawe umwanya mu kiganiro giherutse gusohoka mu kinyamakuru The Daily Mail, impapuro zasakajwe mu binyamakuru bitandukanye no mu bantu benshi mu Bwongereza, zavuze ko umunyarwanda yahamijwe icyaha cyo kwiba amafaranga ibihumbi 220.000 by’amapawundi, muri Katedrali Gatolika ya Norwich.
Tugendeye ku makuru ya Andrew, umukiriya we, avugwa muri iyo nkuru ko ari “uharanira uburenganzira bwa muntu” akaba n’unenga byimazeyo guverinoma y’u Rwanda”, yari ashyigikiwe. Umunyamategeko yagize ati: “(Mugenzi) yarazi neza ko abangamiwe na guverinoma y’u Rwanda kandi ibyo byatumye agira ubwoba no guhangayika ndetse bimutera n’ikibazo mu bijyanye n’akazi ke”.
Oliver yakomeje ashimangira ko Mugenzi yayobotse inzira y’urusimbi kugira ngo akemure ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituruka ku bwoba no guhangayika biterwa n’icyo bita iterabwoba, aho avuga ko urwo rusimbi arirwo rwatumye Mugenzi aba igisambo!. Yashakaga kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda aribwo nyirabayazana w’icyaha cyakozwe n’umwe mubarwanya leta y’ u Rwanda, Rene Mugenzi.
Ariko iki kinyoma cyashyizwe ahagaragara n’uburasirazuba bwa Daily Press bwiyemeje gushyira ahagaragara Mugenzi. Mu gihe abanyamuryango b’iburasirazuba Daily Press barwanaga no guhisha icyemezo cyafashwe n’urukiko cyabuzaga gutangaza inkuru ya Mugenzi, abanyamakuru berekanye uburyo Mugenzi ubwe yagiye agaragara kenshi mu bitangazamakuru, aho yagiye ashyira ahagaragara amafoto y’aho aherereye ku mbuga nkoranyambaga, akerekana aderesi ye ku rubuga, kandi byagaragaye ko yigeze kuba umwe mubagerageje guhatanira umwanya wo kuba intumwa ya Rubanda mu gihugu cy’ubwongereza mu mwaka w’2015.
Ikigaragara ni uko ibikorwa bya Mugenzi atari iby’umuntu warufite impungenge cyangwa ubwoba ko leta y’u Rwanda yamugirira nabi. Mu guhangana n’ukuri, umucamanza Katharine Moore nta yandi mahitamo yari afite uretse gukuraho iki cyemezo, avuga ko ubwoba bwa Mugenzi “butari bufite ishingiro” kandi ko Ntacyo bashobora kumufasha kuri iyo ngingo.
Icyakora, ikibazo cya Mugenzi si cyo cyonyine, kuko ibirego bisekeje bigerageza kugabanya uburemere bw’ibyaha bishjwa abarwanya Leta y’u Rwanda, aho usanga benshi bahurira ku ngingo yo kubisunikira ku Rwanda bashaka kugaragaza ko arirwo rwatumye bakora ibyaha.
Mu mezi hafi abiri ashize, Timothy Longman, umwarimu w’ubumenyi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga muri kaminuza ya Boston, yasohaye inkuru ivuga ko Paul Rusesabagina “yarushijeho gukomera kubera ibitero simusiga byibasiye imico ye”; ibitero Longman avuga ko byateguwe na guverinoma y’u Rwanda. Longman yongeyeho ati: “Ntidushobora kumenya neza niba Rusesabagina yarahaye inkunga imitwe yitwaje intwaro kandi ko ashyigikiye iterabwoba, nk’uko aregwa”.
Ikintu gitangaje ni uko Longman avuga ko atazi neza niba Rusesabagina ashyigikiye iterabwoba mu gihe hariho amashusho yerekana ukuri kwabyo ndetse na nyirubwite abyivugira, ibi Longman yarabyirengagije ahubwo akomeza gukwirakwiza imyumvire igira Paul Rusesabagina umwere avuga ko yakandamijwe na Leta ya Kigali.
Dukurikije uko Longman abibona, videwo zo kwishinja ntabwo ari ibimenyetso bihagije bishinja ukurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba, Paul Rusesabagina.
Ntabwo bitangaje kuba umunyamategeko yitabaza amayeri yose yo kurengera umukiriya we. Kugirango bagere ku ntego zabo, abanyamategeko bafite umudendezo wo kuvuga mu nkiko kurusha umugabo cyangwa umugore usanzwe nk’igisubizo cyo kurengera abari kuruhande rw’abashinjwa, ugasanga ibyo ahubwo ari uburyo bwo kubabaza no gushinyagurira imiryango yababuze ababo.
Gusa Longman ntabwo ari umunyamategeko. Yirata avuga ko afite uburenganzira bwo gutabara/ cg gufasha “nk’intiti”. Mu buryo nk’ubwo, niba abasobanuzi nka we badashaka gusuzuma amahame yabo akemangwa ndetse n’ukuri aho gushingiye ahubwo usanga bashinja u Rwanda, bagomba nibura gushyira mu gaciro bihagije kugira ngo batayobya rubanda, ahubwo bagatanga ukuri kugaragaza uburyo ibyaha byakozwemo ndetse n’ababikoze bitari kubisunikira k’u Rwanda mu nyungu zabo bwite.

Umwanditsi: Nkurayija D