Ibyo Charles Kambanda yigisha mu mashuri ya Amerika bikomeje kwibazwaho na benshi

Abantu benshi bakomeje kwibaza uburere Kambanda Charles atanga aho yigisha muri kaminuza ya Saint John’s Universty I New York muri leta zunze ubumwe za Amerika, mugihe azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, dore ko akunze no kubigaragaza mu nyandiko atambutsa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’umwe mu bashyigikiye ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kambanda yahunze u Rwanda mu mwaka w’ 2009, ajya muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo kumenya ko hari iperereza ririmo ku mukorwaho rijyanye no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo kandi yakomeje kubishimangira aho usanga mu nyandiko yandika ku mbuga nkoranyambaga ziba zuzuyemo u rwango, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yishingikiriza urwego rw’amashuli, aho yiyita inararibonye mu bushakashatsi n’ubusesenguzi.
Mu mwaka w’2014, ubwo u Rwanda rwibukaga jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, Charles Kambanda yaje gukoza agati mu bikomere by’abarokotse Jenoside aho yatangaga ikiganiro ari kumwe n’umunyamakuru nawe umenyerewe mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi Ann Garrison, Kambanda yavuze ko icyabaye mu Rwanda Atari Jenoside ahubwo ngo ari amayeri ya gisirikare, yongeyeho ko Abahutu bishe Abatutsi kubera ko batashakaga ko Abatutsi bafasha bagenzi babo barimo barwanira kubohora igihugu.
Nyuma y’ibyo biganiro byuzuyemo urwango no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, Abantu benshi bibaza uburozi uyu mugabo aha abanyeshuri yigisha. Kambanda kandi yaje guhabwa izina rya “Professor of Hate” bisobanura umwarimu w’urwango aho yaje kumenyekana nk’umwanzi udashaka ko abanyarwanda bagira amahoro.
Mu minsi ishize Kambanda yongeye kwandika ku rubuga rwe rwa twitter ahamagarira abantu gufata intwaro maze bakarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda , uyu mutamutwe kandi, azwi nk’umuyoboke w’umutwe w’iterabwoba wa RNC iyobowe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa.
Biratangaje kandi biteye isoni, kuba umuntu nka Kambanda agaragara mu ruhando rw’uburezi aroga abanyeshuri ababibamo ibitekerezo afite by’u rwango bitari iby’ubumuntu, abantu benshi bakaba badahwema no kumusabira kwirukanwa.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Tom Ndahiro, avuga ko Kaminuza ya Saint John’s Universty aho uyu mutekamitwe akorera, ku rubuga rwayo hariho ko itajya yihanganira irondakoko n’ivangura. Iyi kaminuza ikaba igomba gushyira mu bikorwa amahame igenderaho, maze igashyira ku karubanda uyu muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wuzuye urwango n’ibitekerezo bihembera inzangano mu bantu.
Mu mwaka w’2016 ishuri rya Oberlin College ryo muri leta z’unze ubumwe za Amerika, ryirukanye umwarimu Prof Joy Karega, nyuma yo kwandika ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko umutwe wa leta ya kisiramu ISIS ukorana n’ingabo za Israel n’inzego z’Ubutasi za Amerika , izi nyandiko ze zahise zifatwa nk’izirwanya Israel maze bimuviramo kwirukanwa.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Kiwanuka Lawrence Nsereko nawe yunze mu basabira umutekamutwe Kambanda kwirukanwa , mu nkuru yanditse mu kinyamakuru BlackNews.com yasohotse kuya 1 kanama yibajije impamvu amategeko adahana Kambanda ukomeje gupfobya no kugoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi kandi nyamara ibimenyetso Bihari, yakomeje agira ati:” hagomba gukorwa ubucukumbuzi hakamenyekana aho Kambanda yakuye impamyabushobozi, kuko nazo zishobora kuba ari impimbano!”
Kiwanuma abona Kambanda nk’umuntu upfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi wihishe inyuma y’umwuga w’uwuburezi, ariko ugambiriye gukwirakwiza urwango ndetse unagerageza gutagatifuza bamwe mubagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutoneka abayirokotse, ibintu abona ko bikwiye guhagurukirwa.

Umwanditsi: 𝗠𝘂𝗴𝗲𝗻𝘇𝗶 𝗙𝗲𝗹𝗶𝘅