28-06-2026

Minisitiri Uwimana yashimye uruhare rwa ‘Imbuto Foundation’ mu iterambere ry’igihugu

0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye nyakubahwa madam Jeannette Kagame kuba yaratekereje gushinga Umuryango Imbuto foundation ahamya ko uyu muryango ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’igihugu binyuze mu kubaka umuryango nyarwanda.

Ibi Minisitiri Uwimana yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 ubwo yasozaga ihuriro ry’Urubyiruko ryitabiriwe n’abasaga 1500 barimo urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’igihugu, ryize ku gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.

Ni ihuriro ryateguwe n’UMuryango Imbuto.

Soma kandi: Kurinda ubuzima bwawe bw’imyororokere ni umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu – impanuro za Minisitiri Nsanzimana ku rubyiruko

Yavuze ko ashimira cyane madam Jeannette Kagame kuba ahora yibutsa abanyamuryango ba imbuto foundation ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko bagomba kurera abana neza cyane ko ari wo musingi w’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati:”Nunze mu rya Peragie (umuturage washimiye nyakubahwa madam Jeannette Kagame), ndashimira cyane nyakubahwa First Lady kuba yaratekereje gushinga umuryango imbuto foundation no guhora adushishikariza kurera neza abo tubyara kuko ari umusanzu ukomeye mu kubuka u Rwanda rwiza twifuza”.

Yakomeje ashimira nyakubahwa madam Jeannette Kagame ndetse na buri Munyarwanda wese ushishikajwe no kubaka umuryango utekanye hirirwa inda ziterwa abangavu ndetse asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.

By Cyusa Simon

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading