Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Hakuzimana Rashid muri gereza!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Mu itangazo yanyujije ku rubuga nkoranyabwaga rwa Twitter, RIB yahishuye ko, “Icyemezo cyo kumufunga [Hakuzimana] cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.”
RIB yavuze kandi ko uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro “mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.”
Ni ibyaha Hakuzimana w’imyaka 52 yakoze mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube ku muyoboro we bwite ndetse no ku yindi miyoboro irimo ‘Ishema TV’ ya Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan, ‘Umurabyo TV’ wa Nkusi Uwimana Agnes, ‘Primo TV’ ya Kalinijabo Jean de Dieu n’indi miyoboro itandukanye.
RIB ishimangira ko nubwo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, “ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”
Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaha hari interahamwe zahekuye u Rwanda zikihishe hanze ndetse n’ibigarasha berekana ko bashyigikiye Rashid, kubera ibyo yavugaga bijyane n’intego yabo yo gushaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi
Itabwa muri yombi rya Hakuzimana rikwiye kubera isomo n’abandi bitwikira imbuga nkoranyambaga bagakora ibyaha by’umwihariko ibyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agapfa kaburiwe ni impogo!
Ubwanditsi