Hakuzimana Rashid akomeje umugambi wo gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, dore icyo amategeko abivugaho!

Amagana y’abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’umugabo witwa Hakuzimana Rashid kubera ibiganiro arimo gukorera kuri YouTube byuzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutoneka abayirokotse.
Ni nyuma y’aho tariki ya 22 Ukuboza uyu mugabo umaze iminsi akwirakwiza inkuru zuzuyemo ibinyoma, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwangisha abaturage Leta, abicishije ku muzindaro we wa YouTube yongeye kumvikana mu magambo yuzuye ubushinyaguzi n’uburozi aho yasabaga ko igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyavanwaho “kuko nyuma y’imaka 27 ishize nta kindi kintu byunguye Abanyarwanda.”
Ayo magambo yateye intimba n’agahinda abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Hakuzimana avuga ibyo yari kumwe na mugenzi we Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan, uyu bakaba akenshi bakorana bya hafi mu migambi ye yo gukwirakwiza ingegabitekerezo ya Jenoside no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Hakuzimana kandi mu magambo ye yagaragaje ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri aho yavugaga ko “niba Leta idakuyeho umuhango wo kwibuka yazareka abahutu nabo bakibuka ababo” kuko we yemeza ko ngo nabo bishwe, ibi byose byerekana ko uyu mugabo ukigendera ku matwara ya CDR na Parmehutu nta kindi agamije kitari ugutoneka abanyarwanda bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu minsi ishize uyu Hakuzimana yigeze guhamagazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB), maze avuyeyo agaragaza ko yakebuwe ndetse aniyemerera ko hari ibyo yakoraga bigongana n’amategeko , yemeye kandi ko azajya abyirinda, gusa bidateye kabiri uyu mugabo yongeye kugaragaza ko akabaye icwende katajya gakaraba kandi ko n’iyo kabigerageje kadashira umunuko!
Mu ngingo ya 6 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda hagaragaramo icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu gace kayo ka mebere n’aka kabiri havuga ko, “umuntu wese ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake imyitwarire igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo yakozwemo aba akoze icyaha.”
Ibi byose Hakuzimana wiyita “umunyapolitiki wigenga” yarabikoze aho avuga ko ngo “habayeho ibibazo hatagi y’abahutu n’abatusti” ngo kandi “nyuma y’imyaka 27 byakagombye kuba byaribagiranye”.
Ku birebana no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo ya 5 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu gika cya mbere, icya kabiri n’icyagatatu, ivuga ko “umuntu wese ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside ndetse no kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda ndetse no kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (2) aba akoze icyaha”
Kuba Hakuzimana yarivugiye ko Leta yareka n’abahutu bakajya bibuka ababo byerekana ko we yemeza ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.
Ni mu gihe igitabo cy’amategko ahana mu Rwanda by’umwihariko mu ngingo zagaragajwe muri iyi nkuru, kivuga ko umuntu wese ukoze ibivugwamo ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza ku myaka 9, n’ihazabu y’amagafanga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100,000 frw) kugeza kuri Miliyoni imwe (1,000,000 frw).
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaribajije ati, “ese niba Hakuzimana adafite uwo yibuka, cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga Miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye.”
Ibyo Hakuzimana Rashid arimo birerekana ko ari gufasha abasize bahekuye u Rwanda ubu bihishe hirya no hino ku Isi gukomeza guhembera amacakubiri no gushaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.
Niba koko Hakuzimana ari “umunyepolitiki” nayikore mu bindi ariko areka gukina n’amateka yaranze iki gihugu kuko arimo gutoneka benshi kandi ntibizamugwa amahoro.
Mugenzi Felix