23-09-2023

Ntaganda Bernard yongeye kwiriza amarira y’ingona “atabariza” Ingabire Victoire!

0

Umuhezanguni Ntaganda Bernard, akaba n’umwinjira wa Ingabire Umuhoza Victoire yongeye kwandika itangazo ryuzuyemo imvugo nyadagazi, ibitutsi, n’ibihuha bigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo.

Iryo tangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na Ingabire kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira, gusa mu gisa nk’ikinamico iryo tangazo risoza hagaragazwa ko ryanditswe “tariki ya 19 Ukuboza 2021” mu gihe nyamara hakibura amezi abiri ngo iyo tariki igere.

Ni itangazo Ntaganda yanditse mu izina rya PS Imberakuri, ishyaka ahora yiyitirira kandi yaramaze kuryirukanwamo, gusa ryuzuyemo amagambo menshi arimo ikinyabupfura gicye MY250TV itarasubiramo ku bw’icyubahiro tugomba abasomyi bacu.

Ni amagambo Ntaganda yakoresheje mu rwego rwo gutagatifuza inshoreke ye Ingabire uherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ndetse  n’abambari b’imitwe y’iterabwoba ya Ingabire ngo “bamaze iminsi bafunzwe”.

Cyakora Abanyarwanda benshi bahaye urwamenyo uyu mugabo w’imyaka 54 bagaragaza ko ari igisebo kubona yihandagaza agatukana mu ruhame yitwikiriye umutaka w’ingirwapolitiki yiyita ko akora.

Ntaganda Bernard azwiho umubano wihariye wo mu gitanda na Ingabire Victoire, mu cyamuteye kwandika ririya tangazo ni itabwa muri yombi ry’abantu batandatu barimo na Theoneste Nsengimana ufite w’umuzindaro wa YouTube witwa ‘Umubavu TV’.

Abo bantu bakurikiranweho ibyaha bijyanye no gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gutera imyivumbagatanyo mu baturage. Ntaganda akaba yanditse avuga ko ari kubatabariza ndetse ko ngo ari “iterabwoba ririmo gukorerwa abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda.”

Ingirwashyaka ya PS Imberakuri iyobowe na Ntaganda Bernard ndetse na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire byibumbiye mu kiswe “P5” bikaba byarashyizwe k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba  n’akanama k’impuguke ka LONU.

Biratangaje kubona Ntaganda Bernard mu itangazo rye yerura akita RPF “ishyaka ry’igitugu” ngo “ririmo gukorera iterabwoba abatavuga rumwe nayo” mu gihe nyamara bizwi ko ari we wirwa acura imigambi yo kwica Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahaye urwamenyo Ntanganda k’umvugo ye ko hari “abayoboye b’ishyaka DALFA Umurinzi rya Ingabire bafunzwe” mu gihe nyamara iryo “shyaka” ntaho rizwi mu Rwanda cyane ko ritanditswe n’inzego zibishinzwe.

Ni mu gihe na PS imberakuri avuga ko ahagarariye nayo ntaho yanditse, abanyamategeko bakaba bahamya ko imvugo z’uyu muhezanguni zishobora kumugaruka dore ko itangazo rye rigaragazwa nk’irikwirakwiza amakuru y’ibihuha no kwangisha abaturage Leta; icyaha kigaragara mu ngingo ya 194 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Ntaganda na Ingabire bashatse bakwisubiraho kuko kumena amaraso y’Abanyarwanda ntabyo bazageraho n’ubwo bamaze igihe bagambiriye kubikora. Bakwiye kumenya ko ubutabera buhora buri maso kandi ko imigambi yabo mibisha izabagaruka.

Félix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: