10-06-2023

Byinshi kuri Zihabamwe Noel warigishije barumuna be na Shyaka Gilbert akabyegeka k’u Rwanda

Amazina ye bwite ni Zihabamwe Yandamutso Noel, ni umwambari w’imitwe y’iterabwoba itandukanye yiyita ko irwanya u Rwanda umaze imyaka irenga 15 yihishe muri Australia.

Uyu mugabo yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2000 ahawe buruse yo kwiga muri Australia, nyuma yo kurangiza amasomo yihutiye gushaka ibyangombwa by’ubuhunzi ndetse yinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse no mu cyitwa RANP Abaryankuna.

Abinyijuje muri iyo mitwe, Zihabamwe yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya Leta y’u Rwanda binyuze mu binyoma bitandukanye biharabika inzego z’ubuyobozi birimo ko barumuna be “bashimuswe na Leta y’u Rwanda”.

By’umwihariko kiriya kinyoma ni cyo cyatumye uyu mugabo amenyekana ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka wa 2019 nyuma yo guhabwa ikiganiro na televisiyo ya ABC News n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye  aho yumvikanye yiriza amarira y’ingona ko ari gutabariza barumuna be “baburiwe irengero”.

Ukuri kw’ishumuta rihora mu kanwa ka Zihabamwe

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV avuye mu nshuti za hafi ndetse n’abo mu muryango ba Zihabamwe barimo abavandimwe be agaragaza ko uyu mugabo yacuze umugambi na Cassien Ntamuhanga wa “RANP Abaryankuna” kugira ngo amufashirize barumuna be kugera muri Uganda.

Ibyo byari mu mugambi wo kugira ngo barumuna ba Zihabamwe barimo uwitwa Nsengimana Jean ndetse na Zihabamwe Antoine boroherwe no kumusanga muri Australia.

By’umwihariko uriya Antoine wari utuye mu Karere ka Huye abigiriwemo inama na Cassien Ntamuhanga, yihutiye gukodesha amasambu ye abaturanyi ndetse n’inzu yabagamo arayikodesha kuko yari yizeye ko agiye kuva mu Rwanda.

Tariki ya 19 Nzeli 2019 nibwo Nsengimana Jean we n’umugore we n’abana babo babiri  ndetse na Zihabamwe Antoine bavuye mu Karere ka Huye berekeza i Nyagatare aho Ntamuhanga yari yabarangiye umuntu wagomba kubambutsa umupaka baciye mu nzira zitemewe.

Icyakora, inzego zishinzwe umutekano zafatiye mu cyuho aba bavandimwe ba Zihabamwe ubwo bagerageza umugambi wabo maze barafungwa, gusa baje gufungurwa hashize iminsi 4 nyuma yo kwigishwa ko batemerewe kuva mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe.

Ntibyateye kabiri kuko nyuma y’icyumweru aba bantu barekuwe noneho bahiriwe n’umugambi wabo maze bajya muri Uganda banyuze mu nzira zitewe n’amateko, magingo aya bakaba bakiri muri icyo gihugu nk’uko amakuru yizewe MY250TV ifite abahimya.

Nyuma y’ibyo byose Noel Zihabamwe yatangiye gukwiza ibinyoma ko barumuna be “bashimuswe”, ndetse iri cengezamatwara rikaba ridasiba kuva mu kanwa ke mu rwego rwo guharabika u Rwanda cyane ko azi neza aho abavandimwe be bari.

Hirya y’icyo kinyoma cyambaye ubusa, Zihabamwe akunze kumvikana kandi avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda na Ambasade y’u Rwanda muri Australia byamwiyegereje bimusaba kuba “umukangurambaga” na “maneko” muri Australia maze ngo arabyanga, icyakora inzego zirebwa n’icyo kibazo zarabyamaganye.

Hari amakuru ahamya ko hari amagana y’abiyita “abaryankuna” binjijwe muri uyu mutwe ubu bari i Kampala bategereje kujyanwa mu bice bitandukanye by’Isi harimo na Australia, ibintu bikorwa bigizwemo uruhare rukomeye na Zihabamwe.

Nyuma ya barumana be, Zihabamwe minsi ishize yarigishije Shyaka Gilbert ndetse amutandukanya n’umugore  muri wa mugambi we wo gukwiza ibinyoma agamije guharabika Leta y’u Rwanda.

Abanyarwanda bakwiye kuba maso bakiririnda abahezanguni nka Zihabamwe kuko babakoresha mu nyungu z’ingirwa-politiki yabo igamije guharabika igihugu no guca igikuba kubera ko iyo ufatiwe muri bene ibi byaha urabihanirwa kandi uwagushutse yigaramiye.

Noel Zihabamwe aho ari amenye ko ibyo arimo bizamugaruka kandi si kera, dore ko imigambi ye yamaze gushyirwa hanze.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: