23-09-2023

Byinshi kuri Bukeye Joseph wigize umuvugizi w’interahamwe n’abajenosideri

0

Uwitwa Bukeye Joseph amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga aho ahora yandagaza ubuyobozi bw’u Rwanda anapfobya ubutitsa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko se uyu mugabo ni muntu ki?

Bukeye afite imyaka 62 y’amavuko, yavukiye mu cyahoze ari Komine Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda, avuka kuri Mucuruzi na Kamunazi, magingo aya yihishe mu Bubiligi aho yirirwa akwiza ibikorwa by’u rwango.

Uyu muhezanguni yakoze mu biro bya Habyarimana Juvenal aho yari umujyanama we nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ubukungu n’ubumenyamuntu muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1984.

Nyuma y’uko RPF/A ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Bukeye kimwe n’izindi nterahamwe bahungiye mu nkambi ya Mugunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko yabaye umwe mu bashinze ishyaka rya RDR (Rally for the Return of Refugees and Democracy in Rwanda), ashinzwe gukusanya amakuru.

Bukeye yaje kuva muri Congo ajya mu Bubiligi aho yaje no gukomereza amashuri ye ndetse muri 2007 aza kuba umwarimu mu ishuri ryitwa ICHEC riherereye mu mujyi wa Buruseli.

Mu Bubikigi yakomeje ibikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda aho muri 2006 yaje no kuba komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi wabyawe na RDR maze ku ikubitiro uyoborwa na Ingabire Victoire.

Kimwe mu byerekana ko urwango rwasaritse Bukeye ni uko yakunze kugaragara mu batangabuhamya bashinjura bamwe mu bajenosideri kabombo baburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha barimo Col Theoneste Bagosora, Brig Gen Gratien Kabirigi na Col Aloys Ntabakunze.

Bukeye kandi mu mwaka wa 2007 yabaye umutangabuhamya ushinjura bamwe mu bari abaminisitiri muri Leta y’umunyagitugu Habyarimana barimo Dr Casimir Bizimungu, Justin Mugenzi, Jerome Bicamumpaka na Prosper Mugiraneza.

Uyu muhezanguni gushinjura abajenosideri yabikoraga agerageza guhisha ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ntibyamuhiraga kuko ukuri guca muziko ntigushye cyane ko nta muntu yatangiye ubuhamya utarahamijwe ibyaha.

Bukeye Joseph arakataje ku mbuga nkoranyambaga aho avuganira abajenosideri bihishe hanze y’u Rwanda ndetse akaba afatanya na bagenzi be mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – ibintu bitazigera bimuhira!

Ntawatinya kuvuga ko Bukeye ari ikihebe dore ko FDU-Inkingi abarizwamo yashyizwe ku rutonde n’akanama k’impuguke za Lonu nk’umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange.

Félix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: