RNC yivanye mu kiswe “Rwanda Bridge builders” nyuma yo kuburamo abayoboke n’amafaranga

Umutwe w’iterabwoba wa RNC uyobowe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 watangaje ko wivanye mu cyiswe “Rwanda Bridge Builders – RBB” cyatangijwe ngo hagamijwe kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Kwivana muri RBB kwa RNC bikurikiye inkubiri y’ugusezera kwa bamwe mu bambari b’uyu mutwe nabo bivanye muri RBB harimo Charlotte Mukankusi wasezeye ku wa 27 Ukwakira 2021, na Kayumba Rugema utarahwemye kuvuga ko “RBB igizwe n’abafite amatwara ya PARMEHUTU”, bityo ko nta murwanashyaka wa RNC ukwiye kuyibarizwamo.
Ku rundi ruhande, icyemezo cyafashwe na RNC ntawe cyatunguye cyane ko yari yarajyanwe muri RBB no gushaka abayoboke kugira ngo ibavanemo amafaranga cyane ko umubare munini w’abari abambari bayo wari umaze kuyitera umugongo bitewe n’inda nini y’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa.
Umwe mu basesenguzi mu bya politiki waganiriye na MY250TV yagize ati, “RNC yabuze intama n’ibyuma, hirya yo kwikura muri RBB nayo ubwayo bidatinze irasigara ari umugani kuko yubakiye ku musenyi ndetse nta n’icyo ifite irwanira uretse ubusambo bw’abitwa ko bayiyobora.”
Ingirwashyaka Amahoro PC n’ umutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi nabyo byari biherutse gutangaza ko byivanye muri RBB, gusa byamenyekanye icyabiteye ari uko Kayumba Nyamwasa na RNC ye bashakaga kubakoresha mu nyungu zabo.
Hirya ya RNC yashakiraga amaramuko muri RBB, hari undi mubare munini w’ingirwamashyaka cyangwa abantu ku giti cyabo nabobikuye muri iyi RBB mu minsi ishize aho bahuriza ku kuvuga ko iki kiryabarezi gishyize imbere ivangura cyane ko umubare munini w’abakigize uharanira ko ngo hakwemerwa “jenoside y’abahutu” mu gihe nyamara habayeho gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe barashaka abayoboke n’amafaranga mu gihe abandi bimirije imbere guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – Amaherezo y’iyi RBB ni ayahe?
Ellen Kampire