23-09-2023

Ububiligi: IBUKA ntaho ishobora kujya, abayigera amajanja basubize amerwe mu isaho!

0

Abambari b’agatsiko Jambo ASBL, interahamwe kimwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi bakomeje kwikirigita bagaseka aho bavuga ko ‘IbukaMémoire et Justice’, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bubiligi “ugiye guseswa.”

Ni mu gihe uyu muryango usanzwe ufite uruhare rukomeye mu gusobanurira amahanga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwiza n’interahamwe, abajenosideri ndetse n’ababakomokaho babarizwa mu Bubiligi.

Abari gukwirakwiza ibihuha kw’iseswa ry’umuryango ‘IbukaMémoire et Justice’babihuza no kuba urukiko rwo mu Bubiligi ruherutse guhamagaza abayobozi b’uyu muryango barangajwe imbere na Madamu Felicite Lyamukuru kugira ngo batange ibisobanuro ku bijyanye n’imitungo y’uyu muryango; ibintu bidakwiye gufatwa nka byacitse nk’uko isoko y’amakuru ya MY250TV iherereye mu Bubiligi ibigaragaza.

Yagize ati, “Abari gukwiza gukwirakwiza ibihuka ko uyu muryango ugiye gusenyuka bari gushaka kwiha amahoro kubera ko udahwema kunyomoza icengezamatwara ryabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside badasiba guhembera. Ibyo guseswa kwa IbukaMémoire et Justice’ ntibishoboka, nibasubize amarwe mu isaho!”

Umuryango IbukaMémoire et Justice’ uzwi cyane mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birimo urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) rwitabirwa n’abatari bacye biganjemo urubyiruko ruturuka imihanda yose mu Bubiligi; ibintu bishegesha interahamwe n’abambari bazo kuko uru rugendo ruri mu bitanga amakuru y’imvaho kuri Jenoside.

Umuryango ‘Ibuka Memoire et Justice’ umaze imyaka 27 ubonye izuba, niwo kandi washinzwe mbere y’indi miryango yose iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikorera hirya no hino mu bihugu by’amahanga – abambari ba Jambo ASBL kimwe n’abandi barota iseswa ry’uyu muryango bararushywa n’ubusa!

Uyu muryanago ntuteze gusenywa niyo kandi byaba abawurimo ntibazatezuka ku nshingano yo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: