Icyiswe “Rwanda Bridge Builders” ku ndunduro, komite nshingwabikorwa na FDU-Inkingi nabo bagiteye umugongo!

Icyari cyariswe ‘ikiraro’ kigamije guhuza ingirwamashyaka yiyita aya opozisiyo akorera hanze y’u Rwanda ndetse n’ abiyita imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo ikorera hanze y’u Rwanda hiyongereyeho n’imitwe y’iterabwoba, ubu kigiye kuba umugani dore ko izo ngirwamashyaka n’iyo miryango byatangiye bigera kuri 36 hafi yabyose bimaze kwivanamo.
Kuri iyi nshuro umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi ndetse n’abari bagize komite nyobozi y’icyo kiraro kizwi nka ‘Rwanda Bridge Builders’ nibo bivanye muri icyo kiraro n’ubwo cyamaze gusenyuka. Ibi bibabye nyuma y’inkundura y’abandi bamaze iminsi bivana muri icyo kintu.
“Rwanda Bridge Builders – RBB” yashinzwe muri Gicurasi 2020, abayishinze ngo bari bafite intego yo “kwihuriza hamwe bigamije kuzana impinduka mu Rwanda no gusenya inkuta zibatanya ubundi bakarwanya Leta y’u Rwanda,” gusa bidaciye kabiri ingirwa mashyaka zimwe ku ikubitiro zahise zitangira kwivanamo bapfa amoko inda n’ini n’ubuhezanguni bisanzwe bibaranga.
Umutwe w’iterabwoba wa FDU-inkingi wivanye muri iki kiraro niwo wari usigaye ari nk’inkingi ya mwamba ya RBB cyane ko yari ifite amatwara atandukanye n’abandi kuko bo icyo bari bashyize imbere ari amoko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako bakomeza gukwiza ibinyoma by’uko mu Rwanda habayeho jenoside ebyiri.
Ibyo rero nibyo abari abambari ba RBB bapfuye maze bafata umwanzuro wo kwivanamo, ikindi bapfaga ni uko bose uko bari barihuje bagera muri 36 wasangaga badafite intego imwe; nk’urugero umutwe wa RNC winjiyemo ugirango urebe ko wakwibonera udufaranga, ndetse n’abanyamuryango,
Ni mu gihe hari abandi bari bafite intego yo gukuraho izina Jenoside yakorewe abatutsi bikitwa “jenoside y’abanyarwanda” mu rwego rwo kuyobya uburari ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi bivanye muri icyo kiraro ni babiri muri bane bari barashinzwe guhagararira komite mpuzabikorwa ya RBB aribo Nkundwa Daphrose usanzwe ubarinzwa muri FDU-Inkingi ndetse na Nkinamubanzi Pierre Claver. Ni nyuma y’aho mu munsi yashize bagenzi babo bafatanyaga mu kuyobora barimo Charlotte Mukankusi na Mwenedata Gilbert nabo basezeye impamvu ikaba ari imwe y’amakimbirane gushyira imbere amoko no gupfobya jenoside yakorwe abatutsi.
Ibi byose birerekana ko Ingirwamashyaka ya Opozisiyo ziyita ko zirwanya Leta y’u Rwanda zimeze ni nk’ isenene zirwanira mu icupa, kuko buri uko bashatse kwishyira hamwe birangira ubwabo babibwaniyemo kubera ko bashyize imbere amoko, inda nini ndetse bo ubwabo ntibanazi n’icyo bashaka.
Nyuma yo gutangiza RBB bagera kuri 36 hasigayemo mbarwa, ndetse n’abasigayemo biragaragara ko ari ntaho bahagaze kuko baheruka basinya ku nyandiko mvugo itangiza icyo kintu.
Félix Mugenzi