02-06-2023

Gusimbukira ku kije cyose, umuvuno ukomeje gupfubana abiyita ko barwanya u Rwanda!

Abanzi b’u Rwanda bakomeje kugaragaza ko bameze ya roho mbi yirirwa izerera yangiza icyo ihuye na cyo cyose cyane ko bahora bajora iterambere ry’u Rwanda, bakarutega imitego ariko bikarangira nta cyo ifashe.

Izo nyangabirama zigizwe n’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri bihishe ubutabera hirya no hino ku Isi, ibigarasha byigize impunzi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano ndetse n’abazungu b’abahezanguni bahora bifuriza inabi u Rwanda.

Ijora n’iharabika ry’aba banzi b’u Rwanda rifite imizi mu myaka 28 ishize ubwo ingabo za RPF/A-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora u Rwanda; iki ni igitego cyashegeshe benshi kuva icyo giye kugera uyu munsi cyane ko hari ibifuzaga ko u Rwanda rusibangana burundu ku ikarita y’Isi.

Ibyo reka mbe mbisubikiye aha, ahubwo ngaruke mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo nk’igihugu twiteguraga kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM).

Aba banzi b’u Rwanda bivuye inyuma barwanya ko u Rwanda rwakira iyi nama; abenshi bigabye ku mbuga nkoranyambaga barasakuza bukotsa, abandi mu gisa nko kwikirigita ugaseka bandika amabaruwa y’ibikangisho, yayandi atagera ku wo yandikiwe ahubwo arangirira ahashyirwa imyanda.

Byabaye iby’ubusa birangira bimyije imoso aka ya nsigamigani ya “Yaruhiye Nyanti” kuko urusaku rwabo ntirwabujije impala gucuranga cyane ko inama yabaye mu mahoro asesuye ndetse amahanga agakurira ingofero u Rwanda ku buryo rwayiteguye neza.

Gusa nanone rubanda ntirushirwa, izi nyangabirama zarongeye zisubira inyuma zibuka ko u Rwanda rwiyemeje gufasha  abimukira bo mu Bwongereza maze zadukana indi mvugo ivuga ko u Rwanda ari “igihugu kitagira umutekano, kitubahiriza uburenganzira bwa muntu” n’ibindi birego bidafite umutwe n’ikibuno.

Gusa ibyo birego bivuguruzwa n’ukuri ku bibira mu Rwanda nk’uko bishimangira na raporo zitandukanye zishimangira ko u Rwanda ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere ndetse cyubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ku rundi ruhande, kuba bamwe muri izi nyangabirama ari abaterankunga b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuko ariyo batezeho ishyirwa mu bikorwa by’ inzozi zabo zo “guhirika” ubuyobozi abanyarwanda bitoreye, bakomeje kuyishyigikira mu bikorwa byayo bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nk’urugero, ubwo FDLR ifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) yakoraga ibitero ubugira gatatu  ku butaka bw’ u Rwanda, ndetse ibi bitero bigatera imfu ndetse n’ ibikomere, agatsiko kazwi nka FDU-Inkingi kagizwe n’abajenosideri bahunze ubutabera ndetse n’abandi boretswe n’ ingengabitekerezo ya jenoside, batangiye ubukangurambaga bwo gutwerera u Rwanda ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo harimo n’ icya M23.

Bahera ubwo batangira kuba imashini zicura ibinyoma ku Rwanda mu guca igikuba ndetse buririraho bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije amaraporo afifitse ndetse atarigeze ashyirwa ahagaragara yaboreye mu bubiko nka “Mapping  report” avugako habayeho jenoside ebyiri. Ibi nabyo ntacyo byatanze.

Vuba aha rero leta ijya kwimura abantu bari batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro ibajyana mu mudugudu w’ icyitegererezo wa Busanza. Ba banzi b’u Rwanda banyuze mu bikoresho byabo birimo Ntwali Williams, Uwimana Nkusi Agnes na Ingabire Victoire bagaragaye bagumura ndetse banoshya abaturage. Gusa nabyo byarangiye iyimurya naryo rigenze neza nta gikuba gicitse.

Iby’izi nyangabirama ntawabivuga ngo abirangize, gusa uko iminsi yicuma  bigenda bigaragara ko umuvuno wabo ari umwe; gusenya ibyo abanyarwanda twagezeho no kugerageza kugarura ubutegetsi nk’ubwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa baravomera mu rutete kuko ibyo twagezeho nk’Abanyarwanda ntawabisenya tureba kandi n’amahanga abona neza intambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera.

Mutijima Vincent

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Mutijima ni umusesenguzi wa politiki ukurikiranira hafi ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.

Leave a Reply

%d bloggers like this: