Sobanukirwa umugambi w’abanzi b’u Rwanda wo gutambamira gahunda yo gutuza neza abaturage

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’umuhezangini Ingabire Victoire bakomeje kurwanya gahunda y’Umujyi wa Kigali yo kwimura batuye mu manegeka mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro.
Ni mu gihe iyi gahunda imaze igihe kinini aho abaturage bategujwe bihagije ndetse banemererwa y’inzu z’icyitegererezo ziherereye mu Busanza ho mu Karere ka Kicukiro.
Benshi mu bagenerwabikorwa babyumvise neza barimuka nta mananiza, gusa hari ikindi gice cy’abaturage cyagiwe mu matwi na bariya banzi b’u Rwanda barimo interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi n’ibigarasha.
Izo nyangabirama zagandishije abaturage zibabuza kwimuka zibabwira ko batagomba kwimurwa badahawe amafaranga (nk’uko babyivugira mu buhamya bwabo) mu gihe nyamara kwimuka byari mu nyungu zabo; ibintu Leta y’u Rwanda yazirikanye maze ibagenera inzu zifite agaciro ahanini karuta izo babagamo.
Kugumura bariya baturage byatangiye mu myaka 2 ishize ubwo umuhezanguni Ingabire n’abafatanyabikorwa be batangiraga guha abaturage uduhendabana turimo n’imipira yo kwambara y’ubuntu iri mu mabara y’ingirwa shyaka ry’uyu muhezanguni yanditseho ngo “Kangondo&Kibiraro need justice”.
Uretse abaturage ba Kangondo na Kibiraro, iyo mipira kandi yambawe n’abapagasi ba Ingabire Karasira Aimable n’abandi bamufashaga mu bukangurambaga bwo kugumura bariya baturage.
Magingo aya aba banzi b’u wanda ndetse n’ibitangazamakuru biri mu kwaha kwabo bakomeje gukwirakwiza ibihuha yaba mu nkuru no ku mbuga nkoranyambaga batambamira uyu mugambi aho babeshya ko aba baturage “bari guhatirwa kwimuka nta ngurane”.
Gusa icyagaragaye ni uko aba bose ibyo barimo kwandika bidashingiye ku rukundo bafitiye abo baturage, ahubwo ni za mpuwe za bihehe.
Nk’urugero benshi mu babuza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwimukira mu mudugudu ujyanye n’igihe wa Busanza ni ababa za Burayi aho Leta zaho zateje imbere gutura mu midugudu nk’imwe mu ngamba zigamije guteza imbere abaturage bazo; ibi izi nyangabirama zikaba zitifuza ko no mu Rwanda byakorwa.
Ingabire n’abandi bashaka gutambamira gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gutuza neza abaturage bayo baracurangira abahetsi, bakwiye kumenya ko nta na rimwe inabi yigeze iganza ineza!
Mugenzi Félix