Impuruza: Ingabire Victoire akwiye kuryozwa ukugumura abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje kuzamura amajwi yabo basaba inzego zifite mu nshingano kubahiriza no kurinda amategeko kudakomeza kurebera mu gihe umuhezanguni Ingabire Victoire ari kugumura abaturage abangisha ubuyobozi bitoreye.
Ni icyifuzo Abanyarwanda bongeye kuzamura by’umwihariko muri ibi bihe aho Umujyi wa Kigali uri mu gikorwa cyo kwimura imiryango irengaho gato 600 yari igituye mu manegeka mu midugudu ya Kangondo na Kibaro, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Mu gihe kwimura bariya baturage biri mu nshingano z’ibanze z’ubuyobozi, Ingabire we aca ku ruhande maze akajya mu matwi y’abagenerwabikorwa akubumvisha ko bagomba kuguma aho batuye, nk’uko icukumbura ryacu ritasibye kubigaragaza.
Nk’urugero, uyu muhezanguni kuri iki cyumweru tariki ta 11 Nzeli 2022 yasohoye amashusho aho mu kwiyorobeka kwinshi aba asaba Perezida wa Repubulika “guhaguruka” agatabara abaturage ba Kangondo na Kibiraro.
Iyi nkunguzi y’umugore kandi yumvikana mu mvugo isize umunyu isaba umukuru w’igihugu “kubahiriza itegeko nshinga” n’ubundi bugambo bugamije kugaragaza uyu munyabayaha nk’umunyapolitike kandi atari we, atazigera anamuba!
Icyerekana ko Ingabire akomeje gushuka no kugumura aba baturage ni uburyo yagorekaga amategeko muri ariya mashusho ye ye nyamara byaje no kugaragara ko izo ngingo z’amategeko atazisobanukiwe.
Icya mbere uyu mugore avuga ko abaturage bimuwe badahawe indishyi, nyamara aba baturage bahawe inzu zo guturamo zifite agaciro gakubye hafi kabiri aho bari batuye.
Nkuko umuvugizi wungirije wa Gouvernimona, Alain Mukuralinda, yabitangarije kuri Television y’u Rwanda, kwimura aba baturage birimo gukorwa hubahirizwa itegeko rijyanye no kwimura abantu hakurikijwe inyungu rusange.
Mukuralinda yikije cyane ku gace ka 21 k’ingingo ya ririya tegeko gasobanura neza ibirebana n’igishushanyo mbonera (Master plan); ibi akaba ari nabyo biri gukurikizwa muri Kangondo na Kibiraro.
Kubona Ingabire ibyo byose abirengaho akavuga ko umukuru w’igihugu atarimo kurinda itegeko nshinga ni icyerekana ko uyu mugore akomeje imigambi ye yo kuyobya abantu.
Mukuralinda kandi usanzwe ari n’umunyamategeko yasobanuye ko hari igice cy’aba baturage banga kwimuka “kubera imyumvire yo kwanga gusa”, mugihe hari n’abandi “bashukwa”.
Imiryango irenga 1400 niyo yari ituye mu buryo bw’akajagari mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro, muri iyo miryango magingo igera kuri 800 yamaze kwimuka ndetse abayigize bahabwa inzu nziza bubakiwe mu Busanza ho mu karere ka Kicukiro nk’ingurane.
Imiryango yasigaye muri biriya bice by’amanegeka yabitewe no kwinangira ndetse no kwigomeka ku buyobozi, gusa icyaje kugaragara ni uko benshi bagiye binjirirwa na Ingabire Victoire afatanyije n’izindi nterahamwe bakorana zihishe hirya no hino ku Isi.
Uyu muhezanguni yakoresheje bariya baturage mu buryo butandukanye aho yabohererezaga ingirwa-banyamakuru bari mu kwaha kwe maze bagatanga ibiganiro bavuga ko barengayijwe n’ibindi byinshi biharabika Leta y’u Rwanda.
Igihe kirageze ngo Ingabire Victoire atabwe muri yombi kuko akomeje gukora ibyaha bikomeye kandi bigaragarira abanyarwanda.
Mugenzi Félix