Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara: IVU ntakwiye guhakana ingengabitekerezo ya Jenoside!

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) yongeye kutera iseseme benshi ubwo yirizaga amarira y’ingona avuga ko “hari abantu bamutwerera ingengabitekerezo ya Jenoside” mu gihe nyamara bisanzwe bizwi ko yanywanye nayo.
Ingabire yabivugiye mu kiganiro yahaye umuzindaro wa YouTube ukoreshwa na Ntwali John Williams, undi muhenzanguni bizwi ko ari umupagasi w’uyu mugore.
Muri icyo kiganiro, Ingabire mu mujinya w’umuranduranzuzi yumvikana arya indimi mu gusobanura ko “abantu” yananiwe kuvuga amazina bamushyiraho ingengabitekerezo ya Jenoside bagamije ngo kumwangisha Abanyarwanda.
Imvugo zidafite umutwe n’ikibuno za Ingabire nta kindi zari zigamije kitari ukuyobya uburari cyane ko n’ubundi yari aherutse kwamaganwa n’abanyarwanda mu ngeri zinyuranye ubwo yasohoraga inyandiko rutwitsi mu gitangazamakuru cyo mu Bubiligi kitwa “LeVif”.
Muri iyo nyandiko yatambutse mu mpera z’ukwezi gushize, Ingabire yasabaga ko ngo imiyoborere y’u Rwanda ihinduka,ikinjizwamo bagenzi be b’inkoramaraso, ngo bitaba ibyo igihugu kigasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo.
Muri iryo cengezamatwara kandi iyi nkunguzi y’umugore yanditse amagambo menshi ahembera urwango, guhakana no guphobya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko uyu mugore asanzwe yarabigize intego.
Nyuma y’iyo nyandiko Abanyarwanda barahagurutse basaba inzego za leta gufatira ibihano uyu mugore ukomeje gushaka kubacamo ibice dore ko n’ubundi aricyo cyamuzanye mu Rwanda aho bizwi ko ahagarariye abasize bahekuye u Rwanda aho nabo badahwema kumushyigikira.
Umunyarwanda yabisobanuye neza ko “bavuga ibigoramye imihoro ikarakara”; ntawigeze atwerera IVU ingengabitekerezo ya Jenoside cyane iyi ngengabitekerezo iri mu byo uyu mugore yafungiwe imyaka 8 akaza kurekurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma yo kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi inshuro zitabarika.
Ikibabaza benshi ni uburyo uyu muhezanguni atigeze ahinduka aho ahubwo yongeye imbaraga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nk’urugero nyuma y’iminsi micye afunguwe mu mwaka wa 2018 yateguye inama mu karere ka Kirehe aho yasabye ko yitabirwa n’abagabo bo mu bwoko bw’abahutu ndetse n’abahoze mu ngabo za Habyarimana, kugira ngo abe ari bo bajya mu ngirwashyaka ye, gusa iyo nama ye yaje guhagarikwa.
Si ibyo gusa kuko uyu mugore akunze guhamanagarwa kenshi n’inzego z’ubugenzacyaha ngo asobanure amagambo akwirakwizaga y’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akanihanangirizwa kenshi.
Mbere yo guharabika abantu kuko bamubwiza ukuri uyu muhenzanguni akwiye mbere na mbere kwitandukanya n’ibitekerezo bye bihembera urwango kuko nta narimwe Abanyarwanda bazigera bihanganira ko abaroga ndetse anabasubiza mu macakubiri.
Mugenzi Félix