23-09-2023

Umutwe w’iterabwoba wa RNC ufitiye ubwoba urubyiruko rw’u Rwanda

0

Umutwe w’iterabwoba wa RNC noneho weruye ugaragaza ko uhangayikishijwe no kuba urubyiruko rw’u Rwanda rushyize imbere kwiyubakira igihugu aho kugisenya.

Ni nyuma y’uko uyu mutwe ugerageje inshuro nyinshi gushaka gushora mu bikorwa by’iterabwoba bamwe mu rubyiruko ruri imbere mu gihugu ariko uru rubyiruko rukawubera ibamba.

Mu kiganiro RNC yatambukije ku muzindaro rutwitsi wayo uzwi nka ‘Radiyo Itahuka’ kuri uyu wa 7 Nzeli 2020 niho uyu mutwe w’iterabwoba wagaragarije kuba utakigoheka bitewe no kuba urubyiruko rukomeye ku gihango rufitanye n’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe n’umumotsi Serge Ndayizeye wari ushagawe n’abambari bakuru ba RNC barimo Frank Ntwali ushinzwe urubyiruko na Rukundo Faustin nawe uvuga rikijyana muri aka gatsiko k’ibyihebe gakuriwe n’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa.

Ibyo bigarasha bitatu byariho bijora amahugurwa amaze iminsi ahabwa urubyiruko rw’abakorerabushake aho rwigishwaga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Mu mahomvu y’aba bambari ba RNC humvikano ko uyu mutwe w’iterabwoba uhangayikishijwe no kubona ntaho uzongera kumenera ushukashuka urubyiruko rw’u Rwanda cyane ko rwamaze kumenya neza ko ibi byihebe bishyize imbere gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho.

RNC ibyo irimo iribeshya kuko urubyiruko rw’u Rwanda rwiteguye kuyirwanya no kuyitamaza!

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: