Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane: Undi mupagasi wa Ingabire Victoire yatawe muri yombi!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu mpera z’icyumweru kirangiye rwataye muri yombi uwitwa Shikama Jean de Dieu akurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.
Shikama ufite imyaka 41 y’amavuko ni uwo mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo akaba by’umwihariko abarizwa mu gakundi k’abaturage bo muri uriya mudugudu bogejwe mu bwonko n’umuhezanguni Ingabire Victoire.
Uyu mugabo ni umwe mu bigometse kuri gahunda ya Leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”. Yafunzwe nyuma y’amajwi ye yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.
Muri ayo majwi Shikama mu isoni nke avuga ko “abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura”, ko abahatuye “bashyizwe mu kato”, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”, ibintu nyamara bidafite aho bihuriye na gato cyane ko Umujyi wa Kigali uri kubimura mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.
Shikama yari umwe mu baturage Ingabire yagiye mu matwi mu mugambi we mugari wo kugumura abaturage bo mu nsisiro zinyuranye z’akagari ka Nyarutarama ho mu Murenge wa Remera basanzwe batuye mu manegeka aho yabashishikarije kwigomeka ku cyemezo cya Leta cyo kubimura; ibintu uyu muhezanguni nawe ubwe yongeye gushimangira mu cyo yise ubutumwa buri mu mashusho yageneye umukuru w’igihugu.
Uretse abaturage nka Shikama, Ingabire yanyujije icengezamatwara rye ku kibazo cy’abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu bamotsi be bakorera kuri YouTube barimo Nsengimana Théoneste, Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan, Karasira Aimable na Hakuzimana Abdul Rashid (bose ubu barafunzwe).
Icyakora, ifungwa ry’abo bapagasi ba Ingabire ntaho rihuriye na kiriya kibazo cyane ko buri umwe yakoze ibyaha bitandukanye n’ibya mugenzi we n’ubwo bose babishowemo n’uyu muhezanguni wahoze ari nyirabuja wabo.
Umunyarwanda yabivuze neza ko: “umuheto ushuka umwambi bitari bujyane”, Abanyarwanda bakwiye kwitondera inkunguzi Ingabire Victoire cyane ko abareyeho koshya rubanda yitwikiriye ingirwa-politike aririmba ko akora kandi ntacyo ari cyo uretse ubusembwa akigendana n’umuntu utarabona ubwisanzure bwuzuye nyuma yo gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.
Uretse koshya no kugusha abandi mu byaha uyu muhezanguni nawe aririwe ntaraye cyane ijisho ry’ubutabera ribona neza ibyaha yirirwa yigaraguramo!
Ellen Kampire