25-04-2024

Musana Jean Luc yiyemereye ko yanywanye na Ingabire Victoire, anerura ko ateganya gukorana na FDLR!

Musana Jean Luc, umuhungu wiyemeje kwigomeka ku buyobozi bw’u Rwanda, yumvikanye yiyemerera ko yanywanye n’umuhezanguni Ingabire Victoire ndetse ko badateze gutandukana anatungura benshi ubwo yavugaga ko ateganya gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ibyo Musana yabitangarije mu kiganiro yacishije ku muzindaro we wa youTube tariki ya 10 Nzeri 2022 aho mu isoni nke yagaragaje ugushyigikira ibikorwa bicamo ibice Abanyarwanda Umuhezanguni Ingabire adasiba gukora maze yemeza ko ahubwo amufata “nk’umubyeyi ufitiye impuhwe abanyarwanda”.

Mu bwenge bugerwa ku mashyi asanganwe, uyu musore kandi yumvikanye avuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) “zikwiye kugirana ibiganiro na FDLR”; ibintu ngo abona byazafasha “u Rwanda rw’ahazaza”.

Imvugo za Musana zikomoza ku biganiro na FDLR ntibyatangaje benshi cyane ko ubusanzwe zitajya ziva mu kanwa ka nyirabuja Ingabire; iki kikaba ari ikindi kimenyetso gishimangira imikoranire y’aba bombi kabone n’ubwo Musana we abyiyemerera.

Umunyarwanda yabivuze neza ko: “nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa!”, Musana kuba yihandagaza agasabira ibiganiro FDLR kandi azi neza uruhare abayirimo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bishimangira ko nawe yinjiye mu mikoranire n’uyu mutwe.

Ibyo kandi bigaragaza mu buryo bweruye ko Musana ashyigikiye ibikorwa by’iterabwoba FDLR idasiba gukorera u Rwanda harimo ibisasu biremereye iherutse gutera k’u Rwanda maze bikangiza byinshi ndetse bigakomeretsa inzirakarengane z’Abanyarwanda.

Kubona Musana yerura akunga mu rya Ingabire uherutse kuvuga ko Leta y’u Rwanda nidashyigikirana na FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda “hashobora kuba amahano nk’ayagwiririye u Rwanda muri 1994 (Aha yavugaga Jenoside yakorewe Abatutsi)”, ntibikwiye kurenzwa ingohe.

Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zikwiye gukurikirana aba bombi hakiri kare kuko nta neza bifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni mu gihe ku rundi ruhande Abanyarwanda bakwiye kwirinda kugwa mu mutego y’aba banzi b’u Rwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading