06-12-2023

Musana Jean Luc wariye intumva akomeje kwishora mu rwobo atazivanamo

0

Umusore w’umuhezanguni Musana Jean Luc wamaze gucengerwa n’ibitekerezo bya Ingabire Victoire ndetse n’ibigarasha akomeje kwerekana ko yariye intumva.

Nyuma y’igihe kirekire yandagaza abayobozi bakuru b’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, ubu noneho Musana ageze aho atinyuka kubeguza bose; ibintu byateye abantu benshi kumwibazaho.

Ibyo Musana yabigaragarije ku cyitwa ‘Imbarutso ya Demokarasi’, umwe mu mizindaro ya YouTube umuhezanguni Ingabire Victoire yashinze mu rwego rwo kurushaho gukwirakwiza ibitekerezo bye by’uburozi mu banyarwanda.

Mu kiganiro uyu muhungu aherutse gutanga kuri uriya muzindaro rutwitsi, yumvikanye avuga Perezida Kagame, abaministiri, abadepite n’izindi nzego za leta “bakwiye kwegura” maze akabasimbura!

Ni imvugo yatumye abenshi bagwa mu kantu aho bahuriza ku kuvuga ko uyu muhezanguni ufite ubwenge bugerwa ku mashyi akaba yaranabuze abayoboke noneho yataye umutwe; ibintu bahuza n’ibitekerezo biterekeranye bimuvamo.

Ikindi kigaragaza uguta umutwe kwa Musana ni uburyo muri kiriya kiganiro mu gasuzuguro kenshi n’ubwenge bucye yihandagaje agatesha agaciro gahunda zose Leta igenera abaturage aho avuga ko “nta kintu zimaze”.

Muri cya kinyabupfura gicye n’ubwenge bugerwa ku mashyi, Musana yumvikana kandi yita “Mafia” ba bayobozi ngo ashaka ko begura; ibintu abenshi baheraho bemeza ko uyu muhezanguni yamaze kurenga umurongo utukura.

Uyu musore w’ubwenge bucye wigize “umunyepolitiki” wo kwasama gusa dore ko n’ibyo arimo ntabyo azi aherutse gukangata avuga ko ngo agiye kuzenguruka igihugu ashaka abayoboke kugira ngo ingirwashyaka rye ribashe kuzuza ibisabwa maze ryandikwe.

Bidateye kabiri aho Musana yajyaga hose abaturage bamwerekaga ko ari umusazi ndetse n’ibyo arimo atabizi, magingo aya amakuru ahari avuga ko iyi nsoresore yabuze n’abantu bayisinyira maze ibonye ko bitazayorohera ihitamo kubireka ubundi ikajya yirirwa kuri za YouTube ndetse n’imbuga nkoranyambaga ituka abayobozi b’igihugu.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uyu musore bavuga ko kuba yirirwa mu biganiro ku muzindaro wa YouTube wa Imbarutso ya Demokarasi usanzwe ari uwa Ingabire Victoire ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko ibyo akora abigirwamo inama na Ingabire Victoire ndetse akaba ari nawe urimo kumwoshya.

Igihe kirageze ngo inzego zishinzwe guhana abanyabyaha zigire icyo zikorera iyi nsoresore ikomeje kugumura abanyarwanda ndetse no gusebya abayobozi b’igihugu bashyizweho n’abaturage.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d