06-12-2023

Uruzinduko rwa Anthony Blinken mu Rwanda rwambitse ubusa Jambo ASBL

0

Agakundi k’urubyiruko ruba hirya no hino i Burayi rukomoka ku bajenosideri baherukuye u Rwanda kazwi nka ‘Jambo ASBL’ kongeye gushimangira ko nta kiza kifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko umwe mu bamotsi bakuru b’aka gatsiko witwa Norman Ishimwe Sinamenye asohoye inyandiko y’icengezamatwara yahuje n’uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken aho aba umusaba “gufatira ibihano u Rwanda”.

Muri iyo nyandiko idafite umutwe n’ikibuno Jambo ASBL yegeka k’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ibibi byose bishoboka. Muri byo birimo isubiranamo hagati y’ingabo za Kongo (FARDC) n’umutwe w’abarwanyi b’Abanyekongo wa M23; ibintu u Rwanda rudafite aho ruhuriye nabyo cyane ko ibibera muri Kongo bireba icyo gihugu nk’uko u Rwanda rudahwema kubigaragaza.

Jambo ASBL ivuga kandi ko “u Rwanda rufasha M23”; imvugo yatumye aka gatsiko kirasa mu kirenge cyane ko gakorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gihe bizwi ko uyu mutwe uri kurwana ku ruhande rwa FARDC.

Nk’urugero, iyi Jambo yari iherutse kugaragaza ko yifatanyije na FDLR mu ntambara iri kurwana; imvugo ifatwa na benshi nk’agashinyaguro cyane ko uyu mutwe w’iterabwoba warashe ibisasu k’ubutaka bw’u Rwanda byakomerekeje abaturage binangiza ibintu byinshi.

Mu gusabira ibihano u Rwanda, Jambo ASBL yazuye raport y’icyuka izwi nka ‘mapping report’ ikubiyemo ibihuha bikoreshwa n’abasebya abayobozi bakuru b’u Rwanda mu gihe nyamara iyo ngirwa-raporo nta hantu na hamwe yigize yemerwa.

Mu kwandika inyandiko idafite epfo na ruguru, Jambo ASBL yirengagije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga bityo ko rudashobora gushyirwaho igitutu n’uwo ari we wese nk’uko umukuru w’igihugu adasiba kubigaragaza.

Jambo ASBL iracurangira abahetsi ndetse nta muntu witaye ku icengezamatwara ryayo!

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d