02-04-2023

Interahamwe n’ibigarasha bashyushye mu mitwe kubera amatora ya 2024

Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi bacitse ururondogoro nyuma y’uko Perezida Kagame aherutse kongera gushimangira ko amahitamo y’abanyarwanda ari yo azagena niba aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Ibyo Perezida Kagame yabitangaje mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo yasubizaga ikibazo cya Marc Perelman, umunyamakuru wa France 24 wari umubajije ati “Ese urateganya kongera kwiyamamaza?”

Ni ikibazo Perezida Kagame yasubije mu buryo butebya, aho yabwiye uriya munyamakuru ko “binashobotse” yakwiyamamaza kugeza mu myaka 20 iri imbere. Ati: “…amatora ashingiye ku mahitamo y’abantu.”

Kuva icyo gihe interahamwe, abajenosideri, ibigarasha n’abandi biyita ko baba muri “opozisiyo”ikorera hanze y’u Rwanda kandi nyamara ari abanyabyaha batorotse ubutabera, ntibakigoheka cyane ko basigaye birirwa ku mbuga nkoranyambaga bagoreka ijambo ry’umukuru w’igihugu.

Nk’urugero, inyangabirama yitwa Mulindahabi Jean-Claude izwi kuri YouTube kubera gutagatifuza abajenosideri, aherutse kugaragara mu kiganiro cy’amanjwe yari yatumiyemo abambari b’ubudutsiko tw’abajenosideri aho bitotombaga bavuga ko “amategeko yanditse adakurikizwa mu Rwanda”, ko ahubwo “hakurikizwa atagaragara”.

Mulindahabi n’abatumirwa be barimo uwitwa Emmanuel Senga usanzwe nawe amenyerewe mu gusebereza u Rwanda kuri YouTube, Akayezu Muhumuza Valentin na Pierre Celestin Bakunda ngo bariho bakora ubusesenguzi ku matora y’umukuru w’igihugu.

Gusa abo bahezanguni nta kintu kizima bavuze kitari ukugaragaza ugushyuha mu mutwe gukomeye n’ishyari ry’uko abanyarwanda bagira uruhare mu kwihitiramo ababayobora; ibintu bitandukanye n’ingoma zimakaje ivangura bakoreye mbere yo gutorokera ubutabera mu mahanga kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Ibigarasha, interahamwe ndetse n’abambari bazo cyo kimwe n’abandi banzi b’u Rwanda baravomera mu rutete; “amatora (y’umukuru) w’igihugu ashingiye ku mahitamo y’abantu” kandi abo bantu baracyashaka Kagame!

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: