06-12-2023

Ingabire Victoire yasebye bikomeye nyuma yo kubura mu ifoto na Blinken!

0

Interahamwe, ibigarasha n’abajenosideri bavuye mu miheno baza gutura imbuga nkoranyambaga ishavu n’agahinda batewe no kuba Umuhezanguni Ingabire Victoire bafata nk’intumwa yabo atarabashije kubonana n’umwe mu bategetsi bakuru ba Leta zunze Ubumwe za Amerika uherutse gusura u Rwanda.

Ku wa Kane tariki ya 11 Kanama 2022 nibwo Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe ububanyi n’amahanga yashyize kuri Twitter ifoto imugaragaza aganira n’abagize sosiyete sivile y’u Rwanda, gusa ntihagaragaramo Ingabire nk’uko abanyabyaha bagenzi be babyifuzaga.

Mbere ya byose bikwiye kumvikana ko umuhezanguni Ingabire nta cyo ari n’ubwo bwose yafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, ibyo ni ukubera ko agifite ubusembwa nk’umuntu wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera ibyaha by’ubugome birimo gushinga imitwe y’iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko Ingabire wiyita “umunyapolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda” yatakambiye ibiro (bureau) bya Blinken ndetse n’abahagarariye Amerika mu Rwanda kugira ngo yemererwe kuzabonona n’uyu mutegetsi ariko aterwa utwatsi cyane ko abo yatakambiraga bose bamuzi neza.

Imwe mu masoko y’amakuru y’iki gitangazamakuru yagize iti: “Ingabire yasubijwe ko ari umuturage usanzwe bityo ko nta mwihariko n’umwe afite watuma ahura n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru nka Blinken!”

Uyu mugore umeze nka ka kabaye icwende katajya gacya, yashakaga kwitunira kuri Blinken kugira ngo umwuzuzemo ibinyoma biharabika abayobozi b’u Rwanda bitajya bimuva mu kanwa nk’uko yari aherutse kubigenza ubwo bamwe mu badepite bo mu Bwongereza bamusuraga mu gihe u Rwanda rwakiraga inama ya CHOGM.

Kudahura na Blinken kwa Ingabire kwashavuje bikomeye abanyabyaha bagenzi be aho umujinya bawutuye imbuga nkoranyambaga aho bihaye kujora uburyo Blinken yahuye n’abagize sosiyete sivile hatarimo imandwa yabo.

Uku gucishwa bugufi kwa Ingabire wari umaze iminsi warameze amababa byerekana ko uyu mugore induru adasiba kuvuza nta muntu uyitayeho.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d