Kangondo – Kibiraro: Abari baranze kwimukira mu mudugudu wa Busanza bahishuye ko bicuza kuba barahaye umwanya ibihuha

Bamwe mu baturage bo mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka “Bannyahe” bari barigometse ku cyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo kubatuza ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga bisubiyeho maze bimukira mu nzu nshya bagenewe mu Mudugudu w’Icyitegerezo wa Busanza.
Aba baturage batangaje ko bicuza kuba barahaye amatwi ababahaga amakuru y’ibihuha bagamije gutuma bigomeka kuri Leta, bakaba basaba bagenzi babo bakiri mu manegeka ya Kandongo na Kibiraro kwimuka mu maguru mashya cyane ko n’igihe cy’imvura kigiye kugera.
N’ubwo ba baturage batavuze mu mazina inyangabirama zabahaga amakuru y’ibihuha ku kwimurwa kwabo, bizwi neza ko ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi by’umuhezanguni Ingabire Victoire n’abapagasi be barangajwe imbere n’ingirwa-banyamakuru Ntwali John Williams na Nkusi Uwimana Agnes ari bo bari bamaze iminsi babagumura.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeli 2022, nibwo imiryango 12 igizwe n’abaturage 74 bari batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama, bafashe icyemezo cyo kwimukira mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza.
Mu gusobanura impamvu byabasabye imyaka igera kuri itatu ngo basange bagenzi babo muri uyu mudugudu, aba baturage beruye ko kutagira amakuru kuri iyi Midugudu biri mu byatumaga binangira.
Nta guca ku ruhande, aba baturage kandi bashimangiye amakuru aherutse gutangazwa n’umuvugizi wungirije wa Guverinma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, ko hari abantu bashuka abagituye mu manegeka ya Kangondo na Kibiraro.
N’ubwo imiryango 12 ariyo yimutse ku bushake bwayo uyu wa kabiri, ubukangurambaga ku kwimura abagituye muri Kangondo na Kibiraro burakomeje aho abakiriyo nabo inzu zabateganyirijwe zigihari.
Ni mugihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Busanza, Uwera Anne, avuga ko hari abaturage bagenda bagasura inzu zubakiwe abimurwa muri Kangondo na Kibiraro benshi bakahava bafashe icyemezo cyo kwimuka bakaza kuhatura.
Aba baturage bahumutse amaso; Ingabire Victoire, interahamwe n’ibigarasha bari gucurangira abahetsi!
Mugenzi Félix