19-04-2024

PM Edouard Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida João Lourenço

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye irahira rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Lourenço arahirira kuyobora Angola muri manda ye ya kabiri, mu birori bibera ahazwi nka Praca da Republica i Luanda.

Ni nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu minsi ishize ku majwi 51.17%; n’ubwo intsinzi ye yamaganiwe n’uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bari bahanganye mu matora.

Uretse Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente witabiriye biriya birori, mu bandi banyacyubahiro babyitabiriye harimo na Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa.

Ba Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Lazarus Chakwera wa Malawi na bo bari mu bategerejwe muri biriya birori.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading