Perezida Kagame yihanganishije Umwami Charles III mu kiganiro bagiranye kuri telefoni

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, amwihanganisha ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanditse kuri Twitter, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III muri gahunda zigamije iterambere ry’abaturage bo mu bihugu bigize Commonwealth.
Muri Kamena uyu mwaka, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Charles III, icyo gihe wari Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali.
Charles III yitabiriye inama zirimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima n’iterambere ry’urwego rw’abikorera yahuje abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n’iyize kuri Malaria n’izindi ndwara z’ibyorezo zititabwaho.
Inkuru y’akababaro yo gutanga kwa Elizabeth II yamenyekanye mu mugoroba wo kuwa Kane tariki 8 Nzeri 2022. Yaguye mu rugo rwe ruri muri Ecosse azize izabukuru, cyane ko yari afite imyaka 96.
Umwamikazi Elizabeth II yatanze n’ubundi mu gihe byari bimaze iminsi bitangazwa ko ubuzima bwe budahagaze neza, nko muri Nyakanga 2022 yajyanywe mu bitaro ariko nyuma aza gutaha.
Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa ku wa mbere mu muhango witezwe kuba umwe mu yihuje abami n’abanyapolitiki ubayeho mu Bwongereza mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Abayobozi bazawitabira basabwe kuzahagera mu ndege z’ubucuruzi, banabwirwa ko bazatwarwa mu modoka za bisi bari mu kivunge cy’abandi bantu, bakuwe mu gace ko mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Londres.
Uyu muhango uzabera mu rusengero rwa Westminster Abbey, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2,200.