29-11-2023

Ingabire Victoire akomeje gushimangira ko yiyeguriye ikinyoma

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza yongeye kugaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube akwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bwabo.

Byari mu kiganiro Ingabire abenshi bita IVU yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa ‘Primo Media Rwanda ’ wa Jean de Dieu Kalinijabo, gitambuka kuri uyu wa 13 Werurwe 2022.

Bimaze kumenyerwa ko Ingabire yirukira ku mbuga nkoranyambaga iyo abona nta muntu umwitayeho, maze akiva inyuma agakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, agatesha agaciro ibyo Leta ikorera abaturage n’ibindi.

Muri kiriya kiganiro, Ingabire ikinyoma yahereyeho ni uko ngo Leta yasenyeye abaturage ba Kangondo na Kibiraro maze yanga kububakira; ni mu gihe nyamata aba baturage bimuriwe Samuduha mu Busanza aho bubakiwe umudugudu w’icyitegerezo bakaba babayeho neza nk’uko ubuhamya bwabo bubishimangira.

Igitangaje ni uburyo umunyamakuru yabajije Ingabire icyo ashima, maze uyu mugore wiyeguriye iterabwona n’ivangura atangira kurya indimi no gushakisha icyo avuga; ibintu byerekana ko uretse ibinyoma bihora mu mutwe we nta kindi kintu amaso ye abona.

Si ubwambere Ingabire akoresheje imbugankoranyabaga nk’umuyoboro atambutsaho ibiganiro bye bigoreka ukuri binagambiriye kugumura abanyarwanda kuko ibinyoma bihora bimukamana buri uko bwije n’uko bukeye nk’uko tutasibye kubibagezaho mu nkuru zacu.

Kwiyita “umunyapolitiki” ni iturufu uyu muhezanguni ahora ashyira imbere mu gushaka kuyobya rubanda binyuze mu byo yita “ubusesenguzi” budashinga akorera ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku miyoboro ya YouTube atera inkunga ngo itambutse icengezamatwara rye.

Ingabire kandi akorana bya hafi n’udutsiko tw’ibigarasha n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi; aba bakaba birirwa batiza umurindi ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munsi Ingabire afite ingirwashyaka yitwa DALFA-Umurinzi, akaba yarayishinze nyuma yo kubeshya rubanda ko yitandukanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi yari yarashinze, ni mu gihe nyamara abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko DALFA na FDU nta hantu bitaniye.

Ingabire akwiye kumenya ko ntacyo ari cyo ndetse ko n’ibyo arimo nta gaciro bifite kuko afite ubusembwa butamwemerera kugira ijambo muri rubanda.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: