Arasabira “Padiri” Nahimana gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi!

Apotre Mutabazi usanzwe umenyewe mu busesenguzi bwimbitse ku ngingo zinyuranye aratangaza ko yamaze gushyikiriza inzego zishinzwe kugenza ibyaha ubusabe ko ingirwamupadiri Nahimana Thomas yashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.
Mutabazi asobanura ko ubusabe bwe bushingiye ku byaha binyuranye Nahimana akomeje gukorera ku muzindaro rutwitsi ufite ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube yise ‘ISINIJURU TV’.
Aganira na Ukwezi TV, Mutabazi yahishuye ko amaze igihe kinini yumva “ibiganiro by’uzuyemo uburozi” bikorwa na Nahimana Thomas ubu wihishe mu Bufaransa nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda.
By’umwihariko, Nahimana amaze igihe akora ibiganiro ahamagarira abitwaga Abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 kwifatanya n’intagondwa z’interahamwe zahunze u Rwanda bagakuraho abo yita “Agatsiko k’abavantara”.
Ako ‘gatsiko’ Nahimana asobanura ko ari Abatutsi batahutse mu Rwanda muri 1994, iyi ngirwamupadiri ikaba ivuga ko ngo ari bo ubu bayoboye u Rwanda.
Apotre Mutabazi asanga Nahimana “ari gutegura jenoside abicishije muri ibi biganiro ahora akora” aho iyi ngirwamupadiri ikunze kugumura Abanyarwanda “kurwana no gukora imyigaragambyo” mu rwego rwo “gukuraho agatsiko k’abavantara”.
Mu ngingo zigera ku icumi zigize icyaha cya Jenoside harimo no gufata umuntu ukamwambura ubumuntu; ibyo ni byo Nahimana akora yita abantu abavantara ndetse akaba anongeraho kuhamagarira abantu kubica aribyo we yise “kubavumbukana.”
Mutabazi akomeza agira ati: “…kuki umuntu nka Nahimana Thomas utiyoberanya akoresha urubuga nka YouTube mu gukwirakwiza amacakubiri ndetse ahamagarira abanyarwanda kwicana adatabwa muri yombi?”
Magingo aya birazwi ko ku Isi nta muntu ushobora gukoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube cyangwa izindi asebya cyangwa apfobya Jenoside yakorewe abayahudi, ariko harakibazwa impamvu abantu bagikoresha izo mbuga nkoranyambaga mu gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi bagakomeza kwidegembya.
Ubusabe bwa Apotre Mutabazi buramutse buhawe agaciro, dore ko ibimenyetso bihari kandi byivugira, byaba ari intambwe nziza itewe kugirango abirirwa bakwirakwiza amacakubiri ndetse banahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashyikirizwe ubutabera.
Mugenzi Félix