Haracyakenewe gukorwa byinshi ngo umubano w’u Rwanda na Uganda uzahuke byuzuye

Hari impinduka zimaze kugaragara mu izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’aho umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akoreye uruzinduko ubugira kabiri mu Rwanda.
Ku ikubitiro imipaka ihuza ibihugu byombi yarafunguwe nyuma y’imyaka irenga itatu yari imaze ifunze, bituma hari abantu bacyeka ko ibibazo byari hagati y’ibi bihugu birangiye, gusa siko bimeze hari byishi Leta y’u Rwanda yagaragarije Uganda kugera magingo bitarashyirwa mu bikorwa.
Nk’urugero, haracyari inzirakarekangane z’abanyanyarwanda bagifatwa bagafungirwa muri gereza zitazwi muri Uganda, hari kandi n’abafashwe bamaze imyaka muri izo gereza ariko batarashyikirizwa ubutabera.
Si ibyo gusa kandi haracyari n’imitwe y’itweabwoba nka RNC, RUD-Urunana na FDLR igikorera ku butaka bwa Uganda ndetse abambari bayo bakaba bakidegembya banahabwa inkunga na Leta ya Uganda, tutibagiwe kandi n’icengezwamatwara (propaganda) rigikorera muri icyo gihugu rigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 yanditse kuri Twitter ko hari ibibazo bigitegereje gukemuka na nyuma y’uru ruzinduko rwa kabiri rwa Gen Muhoozi.
Ati: “Hari abantu bazwi bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagikorera muri Uganda. Nanone hari icengezamatwara ry’urwango rikomeje mu bitangazamakuru rikorwa n’abantu bari muri Uganda nka Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere, Sulah Nuwamanya, Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire, n’abandi.”
Yakomeje ati “Dutegereje twihanganye icyemezo cy’ubuyobozi bwa Uganda kuri ibi bikorwa bitararangira.”
Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakomeje kwibutsa Gen Muhoozi ko n’ubwo bwose akomeje gukora uko ashoboye ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza hari ibyo adakwiye kwirengagiza.
Umwe muri bo yagize ati: “Abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC kuki bakiri muri Uganda? Kuki bagikoresha ubutaka bwa Uganda mu gukomeza ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda?
Ku rundi ruhande, mu bambari b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakidejyembya muri Uganda harimo nka Birungi Emmanuel alias Rwicaruhoze uyu akaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya FDRL muri icyo gihugu yungirijwe n’uwitwa Bogere Amon, na Munezero Jean De Dieu nk’umunyamabanga wabo ndetse n’umujyanama “Pastor” Mutarambirwa Emmanuel.
Si aba gusa kandi Uganda iracyakingiye ikibaba inyeshyamba za RUD-Urunana harimo nka Ntabanganyimana Jean Marie Vianney umuhuza bikorwa wayo akaba anatuye mu mujyi wa Kampala.Harimo kandi Mutabaruka François Xavier wungirije Ntabanganyimana.
Uganda kandi iracyakingiye ikibaba umuryango wa “Major” Nshimiyimana Cassien alias Gavana wayoboye igitero cyishe abantu 15 mu kinigi mu ho karere ka Musanze mu kwakira umwaka wa 2019, bakaba batuye Kisoro muri Uganda aho bakingiwe ikibaba n’inzego z’umutekano za Uganda.
Uyu Gavana ubusanzwe akaba ayoboye ubutasi mu mutwe wa RDU Urunana mu mashyamba ya Congo ariko akaba akunze kujya muri Uganda kureba umuryango we n’ibikorwa bye by’ubucuruzi aho bizwi neza ko yacumbikiwe inshuro nyinshi na Philemon Mateke wahoze ari Ministiri muri Leta ya Museveni.
Aba bose bahigira guhungabanya umutekano w’u Rwanda leta ya Uganda ikwiye kwitandukanya nabo ndetse ikanabashyikiriza ubutabera bw’u Rwanda.
Mugenzi Félix