23-09-2023

Ibinyoma bya Ingabire Victoire bikomeje kumukamana!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza akomeje kwiha amenyo y’abasetsi agarura ibinyoma byanyomojwe kera kugira ngo yerekane ko agifite icyo yita “ibitekerezo bifitiye abanyarwanda akamaro”.

Nk’urugero uyu muhezanguni wiyeguriye gutera inkunga iterabwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 24 Mutarama 2022 yagaragaye kuri umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube yashinze mu rwego rwo kurushaho gukwirakwiza uburozi bwe witwa ‘Pax TV’ aho yivuye inyuma maze arondogora uko ngo yabayeho muri gereza mbere y’uko ahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018.

Ingabire yahawe inkwenene ubwo yihandagazaga akavuga ko ngo muri gereza yari abayeho nabi, ko ngo yabaga ahantu hakonje kandi ko ngo atabashaga kota akazuba hanze; ibintu ngo byatumye arwara ibiheri – ikinyoma atangiye guhimba nyuma y’imyaka ikabakaba ine afunguwe.

Umesesenguzi wabonye iki ikiganiro waganiriye na MY250TV, yagize ati: “Ikigaragara cyo ni uko Ingabire atagifite icyo avuga, ubu se ko n’ubu indwara z’uruhu zimurembeje ni uko akiri muri gereza? IVU nareke gusaza yanduranya kuko twaramumenye.”

Ni mu gihe ku rundi ruhande, abari bafunganwe na Ingabire nabo bamaganye igihuha cye; aho bahuriza ku kwibaza icyo agamije.

Ingabire yavuze ibi nyuma y’amasaha macye nanone yumvikanye yiriza amarira y’ingona ubwo yavugaga ko abasangirangendo be ubu bari muri gereza barimo by’umwihariko Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan babayeho nabi – ibintu nabyo byamaganiwe kure n’abantu mu ngeri zinyuranye.

Ingabire Victoire Umuhoza akwiye kumenya ko ayo yigira yose, ibinyoma bye bihora bimushyira hanze kandi bitinde bitebuke azongera yisange i Mageragere kuko ibyo yirirwamo bigize ibyaha bitakomeza kwihanganirwa.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: