29-11-2023

Akabaye Icwende ntikoga: Umwuzukuru wa Mbonyumutwa akomeje gutagatifuza interahamwe!

0

Ruhumuza Mbonyumutwa, umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominiko, umucurabwenge wa ‘Hutu-Power’ yongeye kwigaragaza ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook akwirakwiza icengezamatwara rihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa Ruhumuza yanyujije kuri Facebook harimo ingingo nyinshi zisa n’ibiherutse gutangazwa na Sagahutu Innocent umwe mu banyarwanda 8 birukanywe ku butaka bwa Niger watunguye Abanyarwanda avuga ko “interahamwe zavuye muri Uganda”

Ibyo Sagahutu yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro rutwitsi wa YouTube uzwi nka “Umutware”, uyu muyoboro ukaba ukoreshwa na Freeman Bikorwa nawe aherutse kuvuga ko “interahamwe ari ikintu cyatekerejwe na FPR i Bugande mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda maze byitirirwa MRND!”

Ayo magambo niyo Ruhumuza yahise yuriraraho maze asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibinyoma byuzuyemo gucabiranya aho ashimangira ko “FPR ariyo yacengeye mu nterahamwe ndetse ikanica abantu yambaye impuzankano z’igisirikare cya Ex-FAR” – ibi akaba ari icengezamatwara ryakwemerwa gusa n’umunyamahanga nawe udafite amakuru na macye k’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abenshi babonye ubu butumwa bwa Ruhumuza usanzwe uzwiho ubucakura ndetse no kuba yarasaritswe n’ubuparimehutu, bibajije niba ajya yibuka imbwirwa ruhamwe z’abayobozi bakuru ba MRND, MDR, CDR n’abandi aho babwiraga abaturage ko “Interahamwe ziteguye (gukora jenoside) kandi zahawe imyitozo”.

Abo bayobozi bavugaga kandi ko n’ibishoboka byose kugirango interahamwe zikore akazi zatorejwe ko kwica no kurimbura uwo bitaga umwanzi wabo aribo abatutsi, bihari! Aha twavuga nk’imbwirwaruhame ya Ngirumpatse Matayo yatangiye kuri Sitade Amahoro avuga ko yatanze amabwiriza ko interahamwe zigomba kuba ziri mu ma komine yose y’igihugu ndetse anabizeza ubufasha bwose.

Ruhumuza kandi agomba kuba yirengagiza nkana niba atazi imbwirwaruhame ya Karamira Floduard wari Visi Perezida wa MDR aho yibutsaga interahamwe ko batewe ndetse bagomba kwirinda kurwanya undi muhutu bityo abasaba “gukumira umwanzi ushaka kubatwara ubutegetsi”. Uwo “mwanzi” Karamira yavugaga yari RPF-Inkotanyi.

Niba atari ukwirengagiza Ruhumuza na Sagahutu aka kanya ntibaba bibagiwe Bagosora aho yavugaga ko agiye gutegura imperuka, cyangwa ngo birengagize Kambanda wari ministiri w’intebe ya guverinoma y’abatabazi imbwirwa ruhame ye aho yatangaga imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo uyu mwuzukuru wa Mbonyumutwa yavuze ko FPR ariyo yahanuye indege ya Habyarimana bikaba ari nabyo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatusti; ibi abenshi bamuhaye inkwenene kuko icyo kinyoma cyashyizweho n’interahamwe cyaje kunyomozwa ndetse kuri ubu nta muntu n’umwe n’iyo yaba ari umwana muto wavuga ko “jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege”.

Ni mu gihe bizwi neza ko Jenoside yateguwe, ndetse inashyirwa mu bikorwa, ko atari ikintu cyabaye mu munsi umwe cyangwa ukwezi, kuko guhera mu mwaka wa 1959, 1963, 1970 no muri 1973 abatutsi bahigwaga ndetse bakicwa umusubirizo, Ruhumuza akwiye kujya yicara agasoma amateka!

Abazi Ruhumuza bakomeje kumwibutsa ko ibyo arimo by’amatwara ya Parmehutu no gukomeza kwerekana ko FPR yishe abanyarwanda mu gihe nyamara ariyo yahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi, ntaho bizamugeza.

Umwe mu baganiriye na MY250TV yagize ati: “Ruhumuza nareke gukomeza kudutoneka kuko tuzi abaturanyi bacu baje kuduhiga n’imihoro, tuzi abadusenyeye inzu…ibyo byogufata ibyaha byakoze n’interahamwe ngo mubyegeke ku nkotanyi ntibizabahira rwose!”

Ruhumuza Mbonyumutwa  urangwa n’ipfunwe ndetse n’ikimwaro cyo kuba ababyeyi be bararimbuye imbaga y’abatutsi, akunda kwigira umuntu uzi amateka ndetse no kwigira nyoni nyinshi kandi bizwi ko ari umuhakanyi wa Jenoside yakorewe abatusti.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: