19-04-2024

Uwimana wa ‘Umurabyo TV’ Akomeje guta ibitabapfu nyuma yo gutamazwa na Shyaka

Umuhezanguni Uwimana Nkusi Agnes, nyir’umuyoboboro rutwitsi wa YouTube witwa ‘Umurabyo TV’ akaba aniyita umunyamakuru mu rwego rwo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, akomeje kwiha amenyo y’abasetsi ashaka kwivanaho ikimwaro nyuma yaho Shyaka Gilbert amushyize kuka rubanda.

Ni nyuma y’uko Shyaka ahishuriye uburyo uyu Uwimana yamugiye mu matwi ndetse akanamuhonga amafaranga afatanyije na Muhayimna Eugeni uba mu Bwongereza kugira ngo ahungire urwamubyaye muri Uganda mu rwego rwo gukomeza gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda; ibintu Shyaka yakoze gusa aza kwisubiraho agaruka mu Rwanda.

Icyemezo cyafashwe na Shyaka gikomeje kubuza amahwemo umuhezanguni Uwimana kubera ikidodo cy’uko n’andi mabanga yose yabikije Shyaka n’umugore we yaba agiye kujya hanze maze Isi ikarushaho kumenya neza ubuhezanguni bw’uyu mugore ukunze kwiyita “umuvugizi w’abahutu”.

Mu kiganiro Uwimana yakoze mu cyumweru gishize kuri YouTube, mu bwoba bwinshi n’igihunga yumvikanye yinyuraguramo yisobanura ko ntaho ahuriye na Shyaka Gilbert. Ni nyuma y’uko Shyaka yasobanuye neza ko kugira ngo ajye i Bugande muri CMI yabifashijwemo n’uyu muhezanguni ndetse na Eugenie Muhayimana – igitangaje nanone ni uburyo uyu muhezanguni yihandagaje akihakana Muhayimana, gusa byari amatakirangoyi cyane ko imigambi mibisha yabo Shyaka yamaze kuyishyira hanze.

By’umwihariko mu gushaka kwikuraho ikibazo ngo agaragare nk’umwere, Uwimana yatangiye guhimba ibinyoma avuga ko yabwiwe na Mukuru wa Shyaka witwa Uwihoreye Eric  nawe bafashize gutoroka ubutabera ubu aka ari muri Uganda, ko Shyaka Gilbert n’umugore we “bahawe akazi na FPR ngo babeshye” – ibintu Uwihoreye yihutiye kunyomoza asobanura ko Uwimana “yagoretse imvugo” maze amuvugira ibyo atamubwiye.

Iminsi y’igisambo ni mirongo ine; ni nako bimeze kuri Uwimana kuko ubu Isi yose yamaze kumenya uwo ari we! Bitinde bitebuke azanaryozwa ibyaha akomeje gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading