Uwimana wa ‘Umurabyo TV’ mu bwoba budasanzwe nyuma yo gutamazwa na Shyaka Gilbert

Umuhezanguni Nkusi Uwimana Agnes uzwiho kuba yitwikira itangazamakuru mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gucamo Abanyarwanda ibice, kuva mu mpera z’icyumweru gishize yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma y’uko imigambi ye mibisha ishyizwe ku karubanda na Shyaka Gilbert.
Ni mu gihe uyu Shyaka aherutse guhishura uburyo Uwimana yamugiye mu matwi akanamuhonga amafaranga kugira ngo ahungire urwamubyaye muri Uganda mu rwego rwo gukomeza gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda; ibintu Shyaka yakoze gusa aza kwisubiraho agaruka mu Rwanda.
Mu buhamya Shyaka yasangije itangazamakuru nyuma yo gutahuka, yagaragaje uburyo Uwimana afatanyije na Eugénie Muhayimana, umunyarwandakazi utuye i New Castle mu Bwongereza, usanzwe akorana na CMI bamwijeje ibitangaza ubundi bamufasha guhungira muri Uganda, “ubugome” bwakurikiwe no gushaka kumutandukanya n’umuryango we.
Mu isoni n’igihunga cyinshi, umuhezanguni Nkusi kuri iki Cyumweru yakoreye ikiganiro ku muzindaro we uzwi nka ‘Umurabyo TV’, maze yinyuraguramo karahava ubwo yageragezaga gusobanura ko atigeze ashuka Shyaka.
Ubusanzwe umuyoboro rutwitsi wa ‘Umurabyo TV’, Uwimana wivugira inshuro nyinshi ko ari “umuvugizi w’abahutu” awukoresha asakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, anaca ibikuba muri rubanda, ni nawe Shyaka yahereweho ikiganiro bwa mbere yavugiyemo ibyo Uwimana yari yamutegetse kuvuga.
Hirya yo gutegekwa ibyo avuga, Shyaka anasobanura ko uyu muhenzanguni yari yanamwijeje amafaranga ngo akunde asakaze icengezamatwara ryacuzwe n’abajenosideri ndetse n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda, ko mu “Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.”
Umwe mu basesenguzi bakurikiye ikiganiro cya Uwimana yabwiye MY250TV ati: “Uyu mugore ararushywa n’ubusa kuko imigambi ye yose ubu iri ku karubanda, kwigira umwere nta cyo byamufasha ahubwo inzego zishinzwe umutekano zikwiye kumukurikirana ataragira undi munyarwanda ayobya.”
Akomeza agira ati: “Uwimana akwiye gushyira umupira hasi agasaba imbabazi Abanyarwanda aho kwishuka ko ari intakorwaho kuko ibyo yirirwamo byose bikomeje kujya hanze uko bwije n’uko bukeye.”
Uwimana mu mwaka wa 2011 yahamijwe ibyaha birimo kugumura rubanda no kubiba amacakubiri bityo afungwa imyaka irenga itanu. Ibi bikaba bikwiye kumwibutsa ko n’ubundi yakongera akaryozwa ibyaha akomeje gukora.
Uyu muhezanguni kandi akwiye kumenya ko ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka kandi ko bagenzi be bahoranye mu gatsiko kigometse nka Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan, Aimable Karasira n’abandi ubu nabo bari imbere y’ubutabera kandi ntacyo abarusha.
Ellen Kampire