29-11-2023

Gervais Condo mu bukangurambaga bwo kwinjiza “Hutu Power” muri RNC!

0

Umunyamabanga mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Gervais Condo, yongeye kugaragara kuri uyu wa Gatandatu tarki 15 Mutarama 2022 mu kiganiro cyari cyigamije kureshaya aba Parmehutu bari mumahanga ngo baze muri RNC dore ko uyu mutwe abayoboke batagira ingano bakomeje kuwutera umugongo.

Ni ikiganiro cyabereye ku muzindaro w’umutwe w’iterabwoba wa RNC uzwi nka ‘Radio Itahuka’ nyuma y’iminsi 21 ikihebe Kayumba Nyamwasa nawe akoreyeho ikiganiro cyamaze amasaha atatu ariko kikarangira nta kintu avuze cyahumuriza abayoboke mbarwa b’uyu mutwe basigayemo.

Muri icyo kiganiro Condo ufite inshingano zo gukora ubukangurambaga bugamije kwinjiza muri RNC abafite ibitekerezo bya Parmehutu ndetse n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda, yaranzwe no kwigira intyoza muri dipolomasi y’u Rwanda, gupfobya  Jenoside yakorewe abatutsi, gutesha agaciro ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no kuvugira abajenosideri.

Umwe mu basesenguzi bakurikiranye iki kiganiro cy’uyu mugabo urangwa cyane n’ibitekerezo bya Parmehutu, yatangarije MY20TV ko: “Uyu mugabo ntakindi cyari kimuzanye kitari ukureba niba yakwiza amatwara ya parimehutu no gupfobya Jenoside kugirango arebe niba yakongera kwigarurira imitima y’interahamwe n’abambari bazo bavumbuye uburyarya n’inda nini ya Kayumba Nyamwasa na RNC ye bigatuma bayitera icyizere ndetse bamwe bakanayishingukamo.”

Gervais Condo yumvikanye abeshya ko leta y’u Rwanda ntacyo yigeze imarira abacitse ku icumu ndetse anavuga ko amafaranga yari agenewe ikigega kigenewe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye (FARG) ngo yanyerejwe.

Ibyo byateye abantu kwibaza niba uyu mugabo imyaka afite agira ubwenge cyangwa se ari za propaganda dore ko abenshi mu basesenguzi bemeje ko “niyo yaba ari propaganda yo kwangisha abacitse ku icumu Leta y’u Rwanda ibyo rwose bidashobora kugira icyo bimara!”

Uyu muhezanguni kandi yavuze ko “u Rwanda rwashyize imbere jenoside ndetse runayicuruza”, aha yungaga mu rya bagenzi be b’interahamwe ndetse n’abambari bazo mu mugambi wo kubakurura.

Gervais Condo usanzwe ari umuteruzi w’ibibindi wa Kayumba Nyamwasa dore ko inshingano ze na mbere hose ataraba umunyamabanga wa RNC zari ugufasha iki kihebe ngo barebe ko bakigarurira interahamwe n’abandi bakigendera ku mahame ya “Hutu Power”.

Condo wigeze gushwana na sebuja Kayumba bapfa amagambo mabi uyu Kayumba yari yamuvuzeho, ubu atuye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika muri leta ya Virginia aho akora akazi k’ubujyanama mu bijyanye no kubaka amahoro.

Uyu mugabo w’imyaka 71 asaziye ubusa nyuma yo gufatanya na Kayumba Nyamwasa gushing RNC akanayibera umunyamabanga wa kabiri wungirije none ikaba imaze imyaka 11 ntacyo irageraho.

Condo yagiye akora ibikorwa byinshi bigamije gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, gusebya Leta y’u Rwanda n’ibindi byinshi ariko ntanahamwe byagejeje umutwe wa RNC akurikira buhumyi!

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: