10-06-2023

Ntibabashuke: Ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda si “umupaka ufunze”

Kuri uyu wambere tariki ya 17 Mutarama 2022, Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yaje i Kigali azanye ubutumwa bugenewe Perezida Kagame.

Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abatari bacye harimo ibitangazamakuru bya Uganda byayihaye imitwe (titles) itandukanye gusa ihuriza ku kuba ngo imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yaba igiye gufungwa nyuma y’igihe ifunzwe; ibintu bihabanye n’ukuri ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu ntangiriro za Werurwe 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yaburiye abaturage bayo guhagarika gukorera ingendo muri Uganda, nyuma y’aho iki gihugu gifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC bari batangiye ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda baba n’abajya muri Uganda.

Muri ibyo bikorwa harimo kuba abanyarwanda barashimutwaga maze bagafungirwa ahantu hatazwi, kwicwa, gukorerwa iyicarubozi, kubahatira kwinjira mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ibindi.

Kuva icyo gihe ibitangazamakuru bya Uganda kimwe n’abambari b’imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga na Uganda batangiye gukwirakwiza icengezamatwara ko ikibazo u Rwanda rufitanye na Uganda gishingiye ku ifungwa ry’imipaka; igihuha bongeye kuzura nyuma y’uruzinduka rwa ambasaderi Adonia i Kigali.

Mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru wabaye muri Werurwe 2019, Perezida Kagame Paul yavuze byeruye ipfundo ry’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko ”bimaze imyaka irenga 20”.

Perezida Kagame wanagarukaga ku banyarwanda bari bakomeje kugirirwa nabi muri Uganda ndetse no kuba icyo gihugu gitera inkunga imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC, yavuze ko yabiganiriyeho inshuro nyinshi na mugenzi we Museveni ariko ntagire icyo abikoraho.

Ikindi kandi ni uko mu minsi ishize hagiye hagaragara uburyo Museveni akomeje umugambi we wo gufasha RNC muri icyo gihugu aho bamwe mu bawurimo bongeye guhabwa ibyangombwa na leta nk’umuryango bivugwa ko itegamiye kuri Leta witwa “Self Worth Initiative” ukora ubukangurambaga mu kwinjiza impunzi z’abanarwanda muri RNC.

Magingo aya abanyarwanda bagera kuri 20 bamaze kwicirwa muri Uganda, abandi barenga ibihumbi bibiri bamaze kujugunywa ku mupaka n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’igihe kinini bakorerwa iyicarubozo ndetse hakaba hari n’ibihumbi by’abanyarwanda bigifungiye muri icyo gihugu.

Leta ya Uganda ibicishije mu bitangazamakuru byayo n’ibindi itera inkunga imaze igihe kinini ikwiza inkuru z’ibinyoma k’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, ibyo kandi byaje gufata indi ntera kugeza ku rwego rw’uko ikibi cyose kibereye muri Uganda icyo gihugu gihita kihutira kukigereka k’u Rwanda.

Aha kandi ntitwatinda kugaruka ku banyarwanda bamwe basigaye bakoreshwa n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda, CMI, mu guharabika Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo ku kagambane k’ibigarasha biri mu mahanga, nk’uko biherutse guhishurwa na Shyaka Gilbert nyuma y’uko yanze uduhendabana twabo.

Ku rundi ruhande, kuva mu mwaka wa 2019 hagiye haba inama zitandukanye zahuriyemo abayobozi b’ibihugu byombi ndetse hanaza kwitabazwa abahuza barimo Perezida wa Angola na mugenzi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe kandi hanasinywe amasezerano ya Luanda (Luanda MoU) arimo ingingo zitandukanye zigamije gucyemura ikibazo gihari gusa byose byabuze umusaruro ku mpamvu z’uko Uganda idafite ubushake mu gukemura ibibazo.

Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ikibazo kitari “umupaka ufunze” ahubwo ari Leta ya Uganda yinangiye ku gukemura ibibazo ifitanye n’u Rwanda.

Si ubwa mbere iyi ntumwa ya Museveni yari ije mu Rwanda kuko no mu mpera z’umwaka wa 2019, na bwo yari yamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: