29-11-2023

Nyuma ya ‘Shyaka G.’, Muhayimana na CMI badukiriye mwene nyina mu icengezamatwara k’u Rwanda!

0

Umugore witwa Muhayimana Eugenie utuye mu Bwongereza akomeje gufatanya n’urwego rw’ubutasi bw’igisirkare cya Uganda (CMI) mu kugumura Abanyarwanda bahatirwa kwigomeka k’ubuyobozi bwabo no kubuharabika.

Uwambere wamenyekane wabaye igitambo cya Muhayimana na CMI ni umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert uzwi nka Shyaka G, uyu nk’uko abitangaza,  yagiwe mu matwi n’uriya mugore maze amushukisha uduhendabana harimo kumufasha gutura i Burayi.

Muhayimana yagerageje kwiyegurira umutima wa Shyaka biratinda kugeza aho amufashije kujya muri Uganda binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko; ibintu byatumye Shyaka yisanga mu maboko ya CMI ahatirwa guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Cyakora, nyuma yo gusubiza agatima impembero, Shyaka yigiriye inama yo kwitandukanya na CMI ndetse na Muhayimana bityo agaruka mu rwamubyaye mu cyumweru gishize, ari nabwo yahishuriye itangazamakuru ibyo yiboneye n’amaso ye ku mikoranire ya RNC abarwanya u Rwanda.

Mu gihe Shyaka atarashira impumpu, Muhayimana na CMI ubu bigaruriye mukuru we witwa Uwihoreye Eric aho mu bigaragara bashaka ko akora ibyo murumuna we yanze birimo gukwirakwiza icengezamatwara riharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo no guca igikuba muri rubanda.

Bijya gutangira, Uwihoreye yagiwe mu matwi maze nawe asabwa kujya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko mu gihe murumuna we yari akiri mu maboko ya CMI, uyu Uwihoreye yaje anazanye abana ba Shyaka abamusangisha muri Uganda.

Ibyo byose byabaye nyuma y’uko Uwihoreye yari amaze gufungurwa by’agateganyo nyuma y’iminsi afunzwe akurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bwabereye mu mujyi wa Kigali.

Ben Mugisha, umuyoboke wa RNC ukorera umuzindaro wa ‘Radio Urumuri’ muri Uganda nyuma yo guhabwa uburenganzira na CMI ubu icumbikiye Uwihoreye, yakoranye ikiganiro nawe ahishura ko nawe yafashijwe kugera muri Uganda na Muhayimana mu nzira zisa neza n’izo murumuna we yanyuzemo.

By’umwihariko, muri icyo kiganiro, Uwihoreye yumvikana anenga cyane murumuna  we Shyaka avuga ko yaharabitse Muhayimana we yemeza ko ari “umubyeyi mwiza” ndetse ko ngo uyu mugore ntacyo atakoze ngo umuryango we ubashe kubaho neza – byumvikanisha ko ibyo uyu mugabo yavugaga yari yabitumwe na Muhayimana.

Abakurikiye ikiganiro cya Uwihoreye bahuriza ku kuvuga ko yamaze kumira bunguri icengezamatwara rya CMI na Muhayimana cyane ko yumvikanye abeshya ko ngo yakorewe iyicarubuzo aranashimutwa ubwo yafungwaga kubera ubujura, akaba ari mu gihe nyamara yafunzwe hubahirijwe amategeko.

Muhayimana afatanyije na CMI ubu bari gushakira ibyangobwa by’ubuhunzi Uwihoreye ndetse bakaba banafite umugambi wo kumwohereza mu mahanga nk’uko byari bigeye kugendekera Shyaka ndetse kuri ubu bakaba baramusabye gukorana n’umuzindaro wa ‘Radio Urumuri’ kugirango ajye akorereho ibiganiro bisebya Leta y’u Rwanda.

Nyuma y’aho shyaka ashyize hanze imigambi mibisha ya Uganda ndetse na Eugenie Muhayimana, uyu mugore ashyize imbaraga mu gukoresha mukuru wa Shyaka kugirango yivaneho igisuzuguriro ariko amazi yarenze inkombe kuko ibye byaramenyekanye.

Gukoresha abanyabyaha biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi no kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda ni imwe mu ntwaro Uganda ikomeje gushyira imbere mu bikorwa byayo birwanya u Rwanda.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: